Rwanda: Abasore b'impanga bamaze imyaka 2 babana n'umugore umwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abahungu 2 b'impanga bakomoka mu Rwanda batangarije ikinyamakuru AFRIMAX TV cyo kuri You Tube ko bamaze imyaka 2 babana n'umugore umwe wabakunze bombi.

Iki kinyamakuru gifite urubuga rw'Ikinyarwanda n'Icyongereza,rwakoze inkuru mu cyongereza kuwa 04 Nzeri uyu mwaka ruganira n'aba bavandimwe bahisemo gusangira umugore kuko ari impanga.

Aba bavuze ko bakuze basangira ibintu byose yaba imyenda,akazi,n'ibindi bitandukanye ariyo mpamvu banahisemo gusangira n'umugore.

Mu bihugu bimwe na bimwe ibi bikunze kubaho ko impanga zishakana n'abagabo b'impanga cyangwa se abakobwa 2 bagashyingiranwa n'umusore umwe gusa mu Rwanda naho byarabaye.

Bijya gutangira,uyu mukobwa witwa Uwambaje Marie Josiane,yabanje gukundana na Gakuru ariko yaza kumusura n'uyu muto akiyoberanya akamutereta bituma uyu mukobwa ahera mu rujijo.

Uyu mukobwa ngo ntiyari azi ko umukunzi we afite impanga kandi ngo n'uyu musore ntiyigeze abimubwira.

Umunsi umwe ubwo yari yasuye uyu mukunzi we ageze mu rugo uyu Gato nawe aramwegera amugaragariza urukundo rudasanzwe byatumye nawe amukunda birangira aba basore bombi bamusangiye.

Umwe muri aba bagabo yabwiye Afrimax TV ati 'Negereye murumuna wanjye ndamubwira nti kuva umugore adukunda twese nta kibazo reka tubane.Tubyumvikanaho nta kibazo.

Umukobwa yavuze ko na nubu atazi gutandukanya aba bagabo be bombu gusa yemera ko abakunda bose kimwe.

Aba bagabo bavuze ko batagirirana ishyari kuko bajya ibihe byo kurarana nawe aho umwe afata umunsi undi agakurikiraho.

Uyu mugore yavuze ko yabanje kugorwa no kumva ko azabana n'abagabo 2 mu nzu imwe ariko ngo yarabyemeye kuko abakunda.

Ntabwo umunyamakuru yavuze agace aba bantu batuyemo gusa yemeje ko ngo biteguye kubyara umwana wabo mu mwaka utaha nta gihindutse.




Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/rwanda-abasore-b-impanga-bamaze-imyaka-2-babana-n-umugore-umwe

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)