Rubavu: Umupaka w’u Rwanda na RDC ugiye kubakwaho ibikorwa by’isuku bya miliyoni 300 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byemejwe n’Ubuyobozi bw’Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba(EAC), nyuma yo gusura imipaka ihuza Akarere ka Rubavu n’Umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, dore ko iki gihugu gishobora no guhabwa ikaze muri uyu muryango mu gihe kiri imbere.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yavuze ko ibikorwa byo kubaka bizamara amezi abiri, bigatwara asaga miliyoni 300 F.

Ati “Imipaka ya Rubavu izakorana n’uyu mushinga mu bikorwa by’isuku n’isukura, bizafasha urujya n’uruza rw’abantu kwisukura kugira ngo bakomeze ibikorwa byabo ariko birinze icyorezo cya Covid-19. Hazashyirwa n’ibikoresho bigamije gutanga ubutumwa bwibutsa abantu kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.”

Yakomeje avuga ibikorwaremezo bizubakwa bizashyirwa ahantu hose hakorerwa ubucuruzi bwambukiranya umupaka.

Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa EAC, Bazivamo Christophe, yavuze ko nubwo ingamba zo kwirinda Covid-19 zorohejwe, ibikorwa nk’ibi byo kwimakaza isuku bizatuma intego yo gufungura imipaka burundu igerwaho.

Ati “Uburyo bw’ingendo bwarorohejwe ku mipaka ariko dusanga hari hakiri ikintu kibura mu bijyanye n’ibikoresho by’ibanze mu kwirinda iki cyorezo, aho usanga nta mazi ahari, nta hantu ho gukarabira hahari, noneho ugasanga nta buryo bwo kwibutsa abagenzi bari ku byambu no ku mipaka gukomeza kwirinda. Byari ngombwa ko dushyiraho ibikorwa nk’ibi kugira ngo dukomeze turinde abaturage bacu kandi tubashoboze gukomeza ibikorwa byabo by’ubucuruzi.”

Uyu muyobozi kandi yavuze ko ibikorwa byo kwinjiza RDC mu Muryango wa EAC biri kugenda neza, iki gihugu kikaba gifite ubushake ndetse cyujuje ibisabwa, igikenewe akaba ari ibiganiro hagati y’abakuru b’ibihugu bizashyira mu bikorwa iki cyemezo.

Uretse u Rwanda na RDC, ibikorwa by’isuku bizashyirwa ku yindi mipaka 12 iri hagati y’ibihugu bya EAC, ibikorwa byose bikazatwara arenga miliyari 2 Frw.

Abayobozi barimo Umunyamabanga Wungirije wa EAC bitabiriye ibikorwa byo gutangiza iyubakwa ry'ibikorwaremezo by'isuku ku mupaka w'u Rwanda na Congo



source : https://ift.tt/3z6PfAt

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)