-
- Abarahiye bafashe ifoto y'urwibutso bari kumwe n'Umukuru w'igihugu
Dr Bizimana yari wagizwe Minisitiri, yari asanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG).
Abandi barahiye ni Umugaba Mukuru w'Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Mubaraka Muganga, Komiseri Mukuru w'Urwego rushinzwe Imfungwa n'Abagororwa, Juvenal Marizamunda, Komiseri Mukuru wungirije wa Polisi ushinzwe Ubutegetsi n'Imari, Ujeneza Jeanne Chantal hamwe n'Umunyamabanga Mukuru wungirije w'Urwego rushinzwe Iperereza n'Umutekano, Col Jean Paul Nyirubutama.
-
- Ubwo Perezida Kagame yakiraga indahiro z'abo bayobozi
Perezida Kagame avuga ko aba bose nta n'umwe mushya mu nshingano zo kuyobora Igihugu, ahubwo ko icyabaye ari uguhindurirwa inshingano no kuzamuka mu ntera.
Umukuru w'Igihugu akavuga ko inshingano bari basanzwemo zababereye umusingi bubakiraho mu gufasha abo basanze mu nshingano zo kuyobora Igihugu.

Yagize ati "Igisigaye ni ukubakira kuri uwo musingi utajegajega, ni na ho igihugu kiba kivana imbaraga kandi akaba ari ho uburemere bwabyo bwumvikana kuri buri wese".
Perezida Kagame avuga ko igihe gishize ari kinini abo bayobozi bari mu nshingano, buri wese akaba akwiriye kuvanamo isomo ryo gukosora amakosa yakozwe mu gihe cyashize.


source : https://ift.tt/3zQMNiH

