Nyanza : Umugabo birakekwa ko yishwe n'inkoni yakubiswe na Baramu be bahurujwe n'umugore we #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo witwa Boniface w'imyaka 36 usize abana babiri n'umugore, batuye mu Mudugudu wa Kavumu muri kariya Kagari ka Nyanza yapfiriye mu bitaro ubwo yajyanwagayo amaze kurembywa n'inkoni yakubiswe.

Bizimana Egide uyobora Umurenge wa Busasamana, atangaza ko uriya mugabo yapfuye nyuma yo kugezwa kwa muganga kuko yajyanyweyo nyuma yo kuremba aho bikekwa ko yari yakubiswe,

Ati 'Hari gukorwa iperereza ngo hamenyekane abamukubise abo ari bo ngo bakurikiranwe. Birakekwa ko yaba yakubiswe inkoni bitewe n'amakimbirane afitenye n'umugore we.'

Bamwe mu baturanyi b'uriya muryango, bavuga ko umugore wa nyakwigendera yatabaje irondo ko umugabo we ari kumukubita na ryo rikihutira kuhagera.

Ngo ubwo irondro ryahageraga ryahise rijyana uriya mugabo kuri Polisi ariko ngo bageze mu nzira, umugore asaba ko basubira mu rugo kuko ngo hari ibyo yari yibagiwe gutunganya.

Ngo irondo na ryo ryahise rihitamo kubasubiza mu rugo kuko ngo n'umugabo yari yamaze kwiyunga n'umugore we.

Icyakora ngo uwo mugore yari yabanje guhamagara basaza be bikaba binakekwa ko bari banategeye uwo muramu wabo mu nzu ubundi bakamukubira.

Uyu Boniface ngo yatabaje irondo ariko ngo hari umwe wagiye kumureba mu gitondo agezeyo asanga umugabo arembye ahita amujyana ku ivuriro ryigenga ari na ho bahise bamwohereza ku ivurira risanzwe ari na ho yaje kugwa.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Nyanza-Umugabo-birakekwa-ko-yishwe-n-inkoni-yakubiswe-na-Baramu-be-bahurujwe-n-umugore-we

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)