Mu kiganiro yagiranye n'imwe muri YouTube Channel ikorera mu Rwanda yitwa Afrimax TV, Nyanzira Jeanne yavuze ko iyi ndwara yamufashwe abyimba inda buhorobuhoro ariko bakamubwira ko ari ugutwita.
Ngo bigitangira yajyaga kwa muganga, bakamuha utunini ubundi agataha bigera aho bikomera cyane.
Avuga ko asanzwe ari umubyeyi w'imbyaro zirindwi ariko ko hari bana babiri bitabye Imana, bagapfa bakuze na bwo atazi ikibahitanye akaba ari bwo afatwa na buriya burwayi bw'amayobera.
Avuga ko yagiye kwa muganga bakamucisha mu cyuma inshuro enye, bakamubwira ko harimo amazi ariko we akumva kuvurwa byoroshye.
Ati 'Bambwira ngo harimo amazi nkishima nkavuga nti ubwo harimo amazi noneho nimumvome kubera ko babaga babuze uko bambwira nyine, ntibamvome.'
Ngo byageze aho baramusezerera bamubwira bati 'Genda wisengere ntakundi utegereze umunsi.'
Uyu mubyeyi uvugana agahinda kenshi, avuga ko yasimbutse urupfu inshuro nyinshi ku buryo n'ubu akaba ategereje ko isaha n'isaha byarangira.
Avuga ko nta mavuriro atagezemo yaba aya kizungu ndetse no mu ba gakondo ku buryo imitungo bari bafite yabashizeho bagerageza kumuvuza bikaba iby'ubusa.
Ngo byageze aho aba ari we ufata icyemezo 'ndababwira nti ahasigaye nimurekere aho nzategereze igihe nzapfira.'
UKWEZI.RW