''Abakire bagira ibibazo birenze iby'abakene'... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aliaune Damala Badara Akon Thiam wamamaye cyane ku izina rya Akon akoresha mu buhanzi ni umwe mubanyabigwi mu muziki ufite inkomoko ku mugabane wa Africa aho avuka mu gihugu cya Senegale gusa akaba yibera muri Amerika.Uyu muhanzi wabaye n'umushoramari na rwiyemeza mirimo ukomeye dore ko atakibarizwa mu muziki ahubwo ari mu bikorwa byo gushora imari.Kuri ubu yavuze ibintu byatangaje benshi bijyanye no kugereranya abakire n'abakene.


Ubwo Akon yaganiraga n'ikinyamakuru TMZ aho cyamubazaga ku bijyanye n'urupfu rwa Michael K.Williams umukinnyi wa filime uherutse kwitaba Imana kuko bahoze ari inshuti za hafi.Umunyamakuru yamubajije ati''Bavuga ko Micheal K Williams yagiraga ikibazo cyo kwiheba bikomeye(Depression) ese ibibazo yagiraga n'ibiki ko yari umukire ntacyo yari abuze?''


Mu gusubiza Akon yagize ati''Ese ninde wababwiyeko abakire ntabibazo bagira?kuki mwumvako abakire ntabibazo banyuramo cyangwa abantu bazwi(famous people)?Yaba abakire n'abantu bazwi bose ni abantu nkabandi banyura mu bibazo nk'abandi bose.Mbona ko abakire aribo banyura mu bibazo bikomeye kurusha abakene nubwo batabivuga cyangwa ngo babyerekane''.

Akon w'imyaka 48 yakomeje agira ati''Abakire ibibazo byabo biba bikomeye kubikemura ariko abakene biroroha kubibonera ibisubizo kuko iyo ukize ugira ibibazo bihanitse kuburyo kubikemura bigutwara igihe n'imbaraga naho umukene ibibazo bye biba bikiri bito kuburyo ashatse ubufasha yabubona.Sindabona umukire ufashwa mu bibazo ahubwo hafashwa umukene''.


Ikinyamakuru The New York Post cyatangaje ko amagambo Akon yavuze ku bakire n'abakene atakiriwe neza n'abantu bamwe kuko batangiye kubaza Akon kuri Twitter kubasobanurira ibibazo abakire bagira biruta iby'abakene naho abandi bamubwirako ibyo yavuze ari ukwihenura ku bakene.Akon kugeza ubu ntacyo arasubiza gusa ibyo yavuze yahamije ko ku giti cye ariko abibona.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109370/abakire-bagira-ibibazo-birenze-ibyabakene-akon-abwira-abibeshya-ko-abakire-nta-bibazo-bany-109370.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)