Harabura amasaha make ikipe ya AS Kigali igacakirana na Olympique de Missiri-Sima yo mu Birwa bya Comoros mu ijonjora ry'ibanze rya CAF Confederations Cup.
Ni umukino uri bubere muri Comoros ku isaha ya saa 15:00' zo muri icyo gihugu, bikaba saa 14:00' z'i Kigali mu Rwanda.
Umutoza Eric Nshimiyimana akaba yamaze guhitamo abakinnyi 11 ari buze kwifashisha kuri uyu mukino.
Nyuma yo kugira ibibazo by'imvune ntajyane umunyezamu Bate Shamiru, mu izamu yabanjemo Ntwari Fiacre, kuba adafite Kalisa Rashid na Mugheni Kakule Fabrice kubera imvune byatumye mu kibuga hagati ari bubanzemo Kwizera Pierrot na Uwimana Guillain.
Dore 11 bose bari bubanzemo
Umunyezamu: Ntwari Fiacre
Ba myugariro: Rukundo Denis, Ishimwe Christian, Rugwiro Herve na Bishira Latif
Abakina hagati: Kwizera Pierrot, Uwimana Guillain na Haruna Niyonzima
Ba rutahizamu: Saba Robert, Shabani Hussein Tchabalala na Aboubacar Lawal
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/11-as-kigali-igiye-kwifashisha-imbere-ya-olympique-de-missiri-sima