Rubavu: Inkuru nziza ku bakunzi b'Amashyuza. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hashize igihe kingana n'icyumweru amazi y'amashyuza akundwa nabatari bake aburiwe irengero kubera imitingito ikomeye yaterwaga n'iruka ry'ikirunga cya Nyiragongo.Kuri ubu aya mashyuza abarizwa mu karere ka Rubavu yongeye kugaruka.

Nk'uko tubikesha Kigalitoday, igaruka ry'aya mashyuza ryemejwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamyumba Kazendebe Hertier wahise atanga n'amafoto yayo nk'igihamya cy'uko yagarutse. Uyu muyobozi yagize at'Inkuru nziza, amazi y'amashyuza yongeye kugaruka yose nyuma y'icyumweru yarabuze.' Ubu ahari humagaye hongeye kuzura amazi akunzwe na benshi cyane cyane abayakenera mu kwivura indwara zitandukanye.



Source : https://yegob.rw/rubavu-inkuru-nziza-ku-bakunzi-bamashyuza/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)