Mushikiwabo yasuye abagore bahoze mu buzunguzayi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muryango ukorera mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge usanzwe uterwa inkunga na OIF mu bikorwa bigamije kuzamura imibereho myiza n'iterambere ry'umugore.

Aganira n'abanyamuryango ba WEEAT, Mushikiwabo yavuze ko iterambere ridaheza ari ryo rishobora kuzamura imibereho myiza y'umuryango, anagaragaza ko ibikorwa byose byakorwa umugore yibagiranye ntacyo byamara.

Mushikiwabo yanashimangiye ko umuryango ayoboye uzakomeza gufasha mu bikorwa by'iterambere mu bihugu binyamuryango ndetse ko umugore azakomeza kuza imbere.

Yanagaragaje ko nyuma y'aho icyorezo cya COVID-19 kiziye, bigaragara ko cyagize ingaruka zikomeye ku mibereho y'abantu cyane cyane abagore anashimangira ko Francophonie yashyizeho miliyoni 3 z'Amayero muri gahunda yo gufasha imishinga itandukanye igamije gufasha abagizweho ingaruka na COVID-19. Binyuze muri iyi gahunda WEEAT nayo yahawe asaga miliyoni 40 Frw.

Umuyobozi wa WEEAT, Uwamwiza Julie, yabwiye IGIHE ko bishimiye cyane kuba Mushikiwabo yarabasuye, anashimangira ko inkunga y'asaga miliyoni 40 Frw bahawe azafasha aba bagore bahoze ari abazunguzayi kwiteza imbere.

Yagize ati ' Inkunga twahawe tuzabaguriramo inkwavu aho buri tsinda tuzariha inkwavu 50 kuko ari amatsinda atatu noneho zibafashe kwiteza imbere kuko bazajya bazorora bajye kuzigurisha ku isoko bibafashe kwiteza imbere badasubiye mu muhanda.'

Uwamwiza yakomeje avuga ko bamaze amezi atatu bahawe amafaranga agera kuri 80% y'ayo bagomba guhabwa kandi bamaze gukoresha agera kuri 50%.

Ati 'Twamaze kuguramo ubutaka i Nyamirambo n'i Ndera, ubu turi no gutegura ibiraro ahantu hatandukanye, tugiye kugura amatungo n'ibindi.'

Yongeyeho ko aya mafaranga azajya anakoreshwa mu bijyanye no guhugura aba bagore bahoze ari abazunguzayi gukora indi mirimo itandukanye kugira ngo babashe kwiteza imbere kurushaho binabarinda gusubira mu muhanda.

Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo yaganiriye n'aba bagore, abizeza ko umuryango ayoboye uzakomeza guharanira guteza imbere umugore
Mushikiwabo aganiriza abanyamuryango n'abayobozi ba WEEAT
Mushikiwabo yeretswe imwe mu mishinga ikorwa n'aba bagore bahoze ari abazunguzayi
Nyuma yo gusura ibikorwa byabo, Mushikiwabo yafatanye ifoto y'urwibutso n'aba bagore



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamirambo-mushikiwabo-yasuye-abagore-bahoze-mu-buzunguzayi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)