Canada: Ubushyuhe bukabije bwahitanye abasaga 130 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Vancouver
Vancouver

Uko kuzamuka k'umubare w'abapfuye ku buryo butunguranye, bifitanye isano n'igipimo cy'ubushyuhe bukabije bwibasiye Uburengerazuba bw'Umugabane wa Amerika, nk'uko byatangajwe na Polisi ya Canada.

Polisi mu Mujyi wa Vancouver na ‘La Gendarmerie royale du Canada' batangaje ko nibura abantu bagera ku 134 bapfuye bitunguranye mu gace ka ‘métropole' ya Canada, uhereye ku wa Gatanu w'icyumweru gishize, mu gihe ubushyuhe bwatangiraga kuzamuka cyane.

Mu itangazo ryasohowe na Polisi ya Canada yagize iti “Ubushyuhe bukabije butigeze bubaho mu mateka, bwibasiye Uburengerazuba bwa Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Turatekereza ko ubwo bushyuhe bwagize uruhare muri nyinshi mu mpfu ziyongereye cyane muri iyi minsi, cyane cyane ko abenshi mu bapfuye bari abantu bageze mu za bukuru".

Hashize iminsi igipimo cy'ubushyuhe kiri hejuru ya 300C, kandi ubundi muri iki gihe ngo ubushyuhe bwabaga muri kuri 210C, gusa ku wa Mbere tariki 28 Kamena 2021, mu Mujyi wa Lytton, mu Majyaruguru y'Uburasirazuba bwa Vancouver, igipimo cy'ubushyuhe ngo cyarazamutse kigera kuri 47.90C, nk'uko bitangazwa na Polisi ya Canada.

Ku wa Kabiri tariki 29 Kamena 2021, ku rubuga rwa Twitter Ikigo gishinzwe ibidukikije n'imihindagurikire y'ikirere (Environment and Climate Change Canada ‘ECC'), cyavuze ko saa kumi n'iminota makumyabiri (16H20), kuri sitasiyo ya Lytton, igipimo cy'ubushyuhe cyazamutse kikagera kuri 49.50C, icyo kikaba ari igipimo cy'ubushyuhe kiri hejuru mu mateka.

Steve Addison, Umuvugizi wa Polisi ya Vancouver yagize ati “Vancouver ntirigera igira ubushyuhe bungana butya, kandi ikibabaje ni uko ubu hari abantu babarirwa mu binyacumi bamaze guhitanwa na bwo”.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)