Ikiraro gihuza Botswana na Zambia cyafunguwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikiraro gishya gica hejuru y'umugezi wa Zambezi gihuza Botswana na Zambia cyafunguwe kumugaragaro kandi cyitezweho kuzamura ubucuruzi muri ako gace, amakuru dukuru kuri BBC dukesha iyi nkuru avuga ko gifite agaciro ka miliyoni $250 kiri ahitwa Kazungula, cyubatswe ku mafaranga yatanzwe na Banki Nyafurika itsura amajyambere (BAD/AfDB) hamwe n'inguzanyo ya leta y'Ubuyapani.

Mbere y'uko cyubakwa, imizigo yagombaga gupakururwa amakamyo ikambutswa umugezi ku mato ngo igere hakurya.

Abashoferi b'amakamyo nabo ubu ntibazongera gutegereza igihe kirekire ku mupaka wa Zimbabwe uri muri aka gace gahuza ibihugu bitatu â€" Botswana, Zambia na Zimbabwe.

Uretse ba perezida ba Botswana na Zambia, baje gufungura iki kiraro byitabiriwe na perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo, Filipe Nyusi wa Mozambique na Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, nk'uko leta ya Botswana ibivuga.

Ibindi bihugu mu karere nabyo bizungukira kuri iki gikorwa remezo kuko kizihutisha ibicuruzwa hagati y'ibyambu bya Africa y'Epfo n'ibihugu byo mu majyaruguru yayo, kugeza kuri DR Congo.


Abaperezida batanu ba Africa bitabiriye gufungura iki kiraro hamwe na visi perezida wa Namibia na minisitiri w'intebe wa Eswatini

Ku wa Mbere tariki ya 10 Gicurasi , nibwo leta ya Botswana yatangaje kuri Twitter ifoto y'iki kiraro gifite inzira y'imodoka n'iya gari ya moshi cy'uburebure bwa 1Km:

KAZUNGULA BRIDGE OFFICIAL OPENING

The historic event of the official opening of the Kazungula Bridge is true testimony of how the deepening regional integration happening within the Southern African Development Community (SADC).#KazungulaBridge#RegionalIntergration pic.twitter.com/uWLf7buXDH

â€" Botswana Government (@BWGovernment) May 10, 2021



Source : https://impanuro.rw/2021/05/11/ikiraro-gihuza-botswana-na-zambia-cyafunguwe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)