Alyn Sano ari mu myiteguro ya nyuma y’irushanwa rya The Voice rigeze ku musozo -

webrwanda
0

Mu kiganiro uyu mukobwa yagiranye na IGIHE, yavuze ko ari mu myitozo ikaze isatira iya nyuma ndetse ari gukora ibishoboka byose kugira ngo azaheshe ishema igihugu.

Ati “Kuva nagera hano Côte d’Ivoire, ntabwo nigeze nduhuka ahubwo ndi gukora imyitozo ubutitsa, nshaka kwerekana ko umuntu ashobora guserukira u Rwanda akazana igihembo n’ubwo akenshi iyo umuntu yagiye mu irushanwa nk’iri abizera ko ari butsinde baba ari mbarwa. Ndararikira Abanyarwanda kunshyigikira, ngiye gukora ibitangaza.”

Yakomeje avuga ko mu rwego rwo kuzitwara neza ku rubyiniro azaba afite n’ababyinnyi, bazamufasha akaba yizeye ko ntaho bagenzi be bazamucikira.

Ku Cyumweru tariki 18 Mata 2021, Alyn Sano yahagurutse ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali anyura i Addis Ababa muri Ethiopia akomereza muri Côte d’Ivoire aho yari agiye muri iri rushanwa.

Tariki 24 Mata 2021 ni ukuvuga ku wa Gatandatu w’iki cyumweru, nibwo we na bagenzi be bazarushanwa. Iki gikorwa kizatambuka kuri Televiziyo Vox Africa saa tatu z’ijoro ku isaha ngengamasaha ya GMT, ubwo mu Rwanda bizaba ari saa tanu z’ijoro.

Mu kiganiro na IGIHE, Alyn Sano yavuze ko yiha amahirwe 100% yo kwegukana iki gihembo.

Ati “Nifitiye icyizere 100% cyo kwegukana umwanya wa mbere. Ndiyizeye kandi abo duhatanye nta kintu bandusha, niyo mpamvu niha amahirwe menshi. Nararikira abanyarwanda kuzamfasha kubyina intsinzi.”

Muri Mutarama 2020 nibwo Abanyarwanda batandatu bahagurutse i Kigali berekeza muri Afurika y’Epfo aho bari bitabiriye irushanwa rya “The Voice Afrique Francophone”.

Abanyarwanda bari bahatanye muri iri rushanwa barimo Ariel Wayz, Linda Montez, Ngabo Evy, Serpha, Edrissia na Alyn Sano.

Aba bahanzi bafashwe amashusho y’ibyiciro bitatu bahataniyemo aribyo “Blind” aho uririmba abagize Akanama Nkemurampaka batakureba bakunda ibyo uri gukora bagahindukira bivuze ko iyo badahindukiye uba watsinzwe.

Icyiciro cya kabiri ni “Battle”, aha babiri babiri barahatana bakaririmba barushanwa bityo uwitwaye neza akaba yahita akomeza undi agasezererwa.

Icyiciro cya gatatu ni “Knockout”, aha naho babiri babiri baba bahatana, uwitwaye neza agakomeza uwarushijwe agahita asezererwa mu irushanwa.

Ubu noneho igisigaye n’icya nyuma cy’iri rushanwa aho Alyn Sano na bagenzi 12 bazaba barushanwa mu buryo bwa “Live” kuri Televiziyo aho gufatwa amashusho ngo azabe ariyo ashyirwa hanze.

Alyn Sano ahatanye n’abandi barimo abo mu bihugu nka Bénin, Togo, Sénégal na Côte d’Ivoire.

“The Voice Afrique francophone” ni irushanwa ryo kuririmba ryitabirwa n’abanyempano baturuka mu bihugu byo muri Afurika bikoresha ururimi rw’Igifaransa.

Iri rushanwa ryatangiye mu 2016 riri kuba ku nshuro yaryo ya gatatu. Ubwa mbere ryegukanywe n’umukobwa uturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo witwa Pamela Baketa, ubwa kabiri ryegukanwa n’ukomoka muri Togo witwa Victoire Biaku.

Uwegukanye iri irushanwa akorerwa indirimbo imwe hamwe n’amashusho yayo ariko agahabwa n’igihembo cy’amafaranga ataratangazwa.

Reba uko Alyn Sano yitwaye mu bindi byiciro

Indirimbo za Alyn Sano ziheruka

Ubwo Alyn Sano yavaga mu Rwanda
Producer 37 MPH wakoze muri Coke Studio ari gufasha Alyn Sano mu myiteguro y'iri rushanwa
Alyn Sano imyiteguro ayigeze kure
Alyn Sano ari kumwe n'ababyinnyi bazamufasha



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)