Uwahoze ari umugore wa Katauti yatunguye benshi nyuma yo kwerekana imodoka nshya yaguze(AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

Uwahoze ari umugore wa nyakwigendera Ndikumana Hamad Katauti, Irene Uwoya yatigishije abatuye umujyi wa Dar es Salaam nyuma yo gushyira hanze amafoto agaragaza imodoka nshya yaguze yo mu bwoko bwa Range Rover sport HSE.

Uyu mukinnyi wa filime amaze iminsi agaragaza amafoto y'iyo modoka ye yatumye abakobwa benshi bo mu mujyi wa Da es Salaam bifuza kubaho ubuzima bwiza bashya ubwoba.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, hari aho yashyize ifoto ari imbere y'imodoka ye iherekezwa n'amagambo agira ati'aho nanyuze, wowe uhanyuze ushobora no gupfa.'Mu y'indi foto yaherekejwe n'amagambo agira ati'Imana ni byose.'

Leave your vote

Comments

0 commentsSource : https://yegob.rw/uwahoze-ari-umugore-wa-katauti-yatunguye-benshi-nyuma-yo-kwerekana-imodoka-nshya-yaguzeamafoto/

Post a comment

0 Comments