Uburyo abafite abacengezamatwara b'ingengabitekerezo ya Jenoside bagoreka ikiganiro cya Perezida Kagame #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu cyumweru gishize, Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro na Lord Lebedev, umunyamigabane ukomeye wa The Independent wari i Kigali ahanini asaba ko Perezida yakwinjira mu itsinda ryabo Giants Club. Ni umuryango wigenga uhuza abakuru b'ibihugu, abacuruzi n'abaterankunga mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije aho Perezida Kagame abaye umukuru w'igihugu wa gatandatu winjiye muri iyo kipe.

Muri icyo kiganiro, Perezida Kagame yavuze kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, ndetse n'ibitekerezo bitari byiza byakozwe kandi binakorwa n'ibihugu bimwe na bimwe byo mu burengerazuba bw'isi. Bamwe mu bagendana ingengabitekerezo ya Jenoside bafashe ikiganiro barakigoreka kugira ngo bakomeze kubiba amacakubiri y'uburozi mu bantu. Abantu nka Victoire Ingabire na Bernard Ntaganda bazwiho gukwirakwiza inyigisho za Jenoside ebyiri banditse itangazo rivuga ko kubera ko Perezida 'yavuze ko Abahutu bapfuye' mu gihe cy'intambara, bityo hagomba kubaho umunsi wo kubibuka kugira ngo ubwiyunge nyabwo mbese buganze.

Perezida Kagame yerekanye ko imvugo ikwiye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ari iyo yemejwe na UN nta mpamvu yo kuyigoreka no kuyishakira indi nyito, Yagaragaje ko icyangombwa ari ukumenya ko Jenoside yabaye no kumenya intego nyamukuru y'uwayikoze n'icyo yari agamije.

Perezida yagize ati; Ati: 'Ok, hari Abahutu benshi bapfuye. Ariko byumvikane neza, ntabwo bapfuye biturutse ku kwibasirwa bazira abo ari bo. ' Abahisemo kwibanira n'igengabitekerezo ya Jenoside bahisemo kugoreka aya magambo kandi badakurikije ubusobanuro bwa nyabwo aho bo basobanura ko byari ukwemera ko habaye itsembabwoko ryakorewe Abahutu kandi ko ari ukuri.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda nk'uko yemejwe na Loni mu buryo bukurikije amategeko ni yo yateguwe mu myaka, abayiteguye bayishyira mu bikorwa. Aba bahisemo kweza no gukwiza ibinyoma bagomba kwibutswa ko hari ibimenyetso bigaragara biganisha ku mwanzuro w'uko Jenoside yabaye. Nta Jenoside ebyiri zigeze zibaho cyangwa zishobora kubera icya rimwe ahantu hose ku isi! Abacuruza poropaganda ya Jenoside ebyiri barashaka gusa gukomeza gucamo ibice umuryango w'u Rwanda badasize no kuwusubiza mu bihe byashize bamaze gusiga inyuma.

Kugerageza kubyaza umusaruro ibyo Perezida yavuze mu kiganiro cye ko abahutu bamwe na bamwe bapfuye ntabwo bivuze ko habaye Jenoside ebyiri. Kugoreka no gupfobya amateka ni igikorwa kibi kiba cyubakiye ku ipfunwe ry'abakoze amahano. Muri make, abamamaza poropaganda mbi ya 'Jenoside ebyiri', bagomba kurebwa kubo aribo barazwi ni abagizi ba nabi bagomba gukurikiranwa bagahanirwa gukwirakwiza amakuru y'ibinyoma ashobora kuganisha abaturage ahantu habi, ndetse no gushaka gusoza umugambi mubisha wa Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda batasoje.

Kugerageza guhakana, kugabanya urugero n'uburemere bwa Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo ari ikibazo gishya ku Rwanda; umuntu agomba kumva ko kimwe no gushaka gusenya ibimenyetso by'ubwicanyi bwibasiye imbaga byabereye mu Rwanda, guhakana Jenoside ni kimwe mu bigize gahunda y'imitegurire ya Jenoside. Abantu bishora mu kugoreka amateka babiterwa no kwizera ko uko basunika izo nkuru y'uburozi wenda bazarushaho kwemerwa no kwizerwa mu ruhando rw'ababakurikira

Muri rusange, ibikorwa byo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi bikomeje kugira uruhare rukomeye mu bikorwa bigamije kuyipfobya ariko byanze bikunze bazamaganwa kugeza ku ndunduro y'ibikorwa byabo binaniwe, bagerageza gukoresha ibi kugirango bavugurure ibyifuzo byabo bya politiki bipfuye. Abandi bahakana Jenoside barimo abahunze igihugu bamwe bihishe inyuma yo guhaaranira uburenganzira bwa muntu.

Abanyarwanda bahisemo gukomeza ubumwe nubwo intama nke zishwiragirira mu gihugu ndetse no hanze yacyo zishyigikiwe n'abanyamahanga bamwe bavuga nabi u Rwanda bahora bifuza ko u Rwanda rwaba igihugu kinaniwe kubaho (failed state) twababwira ko bitazagerwaho kuko buri wese yambariye urugamba rwo guteza imbere igihugu.

The post Uburyo abafite abacengezamatwara b'ingengabitekerezo ya Jenoside bagoreka ikiganiro cya Perezida Kagame appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/uburyo-abafite-abacengezamatwara-bingengabitekerezo-ya-jenoside-bagoreka-ikiganiro-cya-perezida-kagame/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)