RIB yasatse urugo rwa Dr Kayumba uvugwaho gushaka gufata ku ngufu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri shyaka ejo ryari ryatangaje ko Dr Kayumba Christopher yari kongera kwitaba RIB dore ko yari yahamagajwe bwa kabiri nyuma y'uko no mu cyumweru gishize yari yitabye uru rwego.

Itangazo ryasohowe n'iri shyaka mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Werurwe 2021, rivuga ko kuri uyu wa Mbere tariki 29 Werurwe 2021, hari abakozi ba RIB bagiye gusaka ku rugo rwa Dr Kayumba.

Iri tangazo rigira riti 'Abakozi bane ba RIB ni bo bamusatse ndetse bafotora ibintu byose byo mu nzu ye no hanze.'

Iri tangazo rikomeza rigira riti 'Bamaze kumusaka, abo bakozi ba RIB batwaye n'abakozi baba mu rugo na bo babahata ibibazo ariko nyuma barataha.'

Ishyaka RPD ritangaza ko hari n'abakozi umunani (8) bakoze kwa Dr Kayumba, na bo bahamagajwe na RIB ikababaza ibibazo.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/RIB-yasatse-urugo-rwa-Dr-Kayumba-uvugwaho-gushaka-gufata-ku-ngufu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)