Niwe mu star nahisemo! Betty yakoze indirimbo... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni indirimbo ifite iminota 3 n'amasegonda 51. Betty Ganza yayisohoye mu buryo bw'amajwi, ifoto yakoresheje kuri iyi ndirimbo (Cover) ni ifoto ye yahuje n'iya Israel Mbonyi. Betty wakoze iyi ndirimbo ni umukobwa byumvikana ko afite ijwi ryiza cyane. Asanzwe ari umuhanzikazi aho kuri shene ye ya Youtube yitwa Ganza Betty afiteho indirimbo zigera kuri eshanu ari zo: Nabonye inshuti (imaze amezi 5), Nyobora Mana mu nzira yawe (imaze amezi 5 iri hanze), U Rwanda rwacu rurarinzwe, Nzagushima na Israel Mbonyi yashyize hanze mu masaha macye ashize.

Mu ndirimbo ze zose, iyakunzwe cyane ni iyitwa 'U Rwanda rwacu rurarinzwe' imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 24. Ni indirimbo aririmbamo ko abashatse gutera igihugu cy'u Rwanda bibeshye kuko batazabigeraho. Aririmbamo aya magambo "Umubyeyi wacu arinzwe n'Imana data, arinzwe n'umwuka wera atubereye maso". Urebye ni agace gato k'indirimbo ye dore ko gafite umunota umwe gusa. Kuri ubu rero uyu muhanzikazi Ganza Betty afite indirimbo nshya yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga, akaba ari indirimbo yise 'Israel Mbonyi'.


Ganza Betty yakoze indirimbo idasanzwe yise Israel Mbonyi

Ni indirimbo yitiriye umuramyi ukunzwe cyane mu Rwanda, Israel Mbonyicyambu wamamaye nka Israel Mbonyi mu muziki usingiza Imana. Atangira amushimira uburyo akora indirimbo zihembura imitima ya benshi, akongeraho ko atari ukumurata ahubwo ko ibyo yaririmbye mu ndirimbo yamwitiriye hari benshi babihamya barimo abato n'abakuru. Ati "Israel Mbonyi mukozi w'Imana, wakoze indirimbo nziza zifasha abantu, si ukukurata ibyo wakoze biragaragara, abakuru n'abato bose barabihamya. Ndagushima Mana wowe utanga impano nzima ugatanga n'uburyo bwo kuzikoresha".

Ati "Njye ndashimira umubyeyi wakubyaye, yagutwite amezi 9 yose arashira, Imana yamurindiye intambwe z'ibirenge byose, umubyeyi ni urukundo, arigengesera amezi 9 yose agashira, umubyeyi ni urukundo. Yemwe babyeyi bacu dukunda, mwigishe abana banyu gukunda Imana,..ejo bazavamo Israel Mbonyi mushya". Avuga ko nta muntu n'umwe utashima Imana ku bw'ibyo ikora igatanga impano nziza igatanga n'uburyo bwo kuzikoresha.


Mbonyi arashimirwa kwicisha bugufi no gukora ibihangano bihembura abantu

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Betty Ganza yadutangarije ko atuye mu Mujyi wa Kigali mu karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kagarama. Yavuze ko yatangiye gukunda umuziki wa Israel Mbonyi kuva mu 2017. Ati "Impamvu nafashe kuri Israel Mbonyi, ndibuka muri 2017 indirimbo ze ni bwo natangiye kuzikunda cyane, nkumva indirimbo ye yose isohotse nayumva, bigenda bikura urabona nawe yagiye akura mu muziki, ariko ntabwo anzi nanjye simuzi". Yavuze ko indirimbo zose za Mbonyi azikunda cyane ndetse ngo hari inshuti ye yari ifite ikibazo ariko imaze kumva indirimbo ya Mbonyi cya kibazo kirakemuka, iyo akaba ariyo mpamvu yamuteye gukora indirimbo yitwa Israel Mbonyi.

Ati "Njyewe ndibuka ko hari umukobwa wari inshuti yanjye pe (barabanaga) wari ufite ikibazo, ariko yakumva indirimbo ya Mbonyi nyicuranze, ukabona ahise agira morale, byatumye ngenda nkunda indirimbo ze. Muri make rero ukuntu natekereje iriya ndirimbo 'Israel Mbonyi', urabona hari indirimbo ye yitwa 'Kumigezi' nanjye niyo nakunze cyane, noneho ejobundi agisohora indirimbo yitwa 'Baho' nabonye abantu barayikunze kurushaho, iba indirimbo y'umwaka. Mu matariki 20 Gashyantare nibwo nagiye mu cyumba numva ya ndirimbo 'Baho' ndavuga nti ese ko abandi bariye Selfie, njyewe ni iki nakora Mana? Ndavuga nti reka ndirimbe noneho njyewe basi nzamwoherereze indirimbo abone y'uko ndi umufana we n'ubwo ntariye selfie njyewe nakoze indirimbo". 

Ku bijyanye n'impamvu yaririmbye anashimira ababyeyi ba Israel Mbonyi, uyu muhanzikazi yavuze ko hari igihe ababyeyi batita uko bikwiriye ku bana babo kandi nyamara hari igihe bazavamo abantu bakomeye. Yavuze ko yabikoze mu rwego rwo gushimira ababyeyi bose baha abana babo uburere bwiza, bakabasha kwiga, bityo bakagirira abandi bantu akamaro n'igihugu muri rusange. Yikije kuri Mbonyi, ati "Akora indirimbo nziza kandi namwe murabibona, abantu bose barazikunda. Ikindi kintu nabonye, Israel simuzi sindanahura nawe, ni we mu star nahisemo kuko mbona aca bugufi, mu ba star bose aca bugufi, umuntu wese aramwumva". Yavuze ko ataragira amahirwe yo kujya mu gitaramo cya Mbonyi, amubona gusa mu biganiro atanga ku mateleviziyo anyuranye. Betty ni umukristo muri ADEPR Gatare.

UKO ISRAEL MBONYI YAKIRIYE INDIRIMBO YISWE ISRAEL MBONYI


Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Israel Mbonyi yadutangarije ko iyi ndirimbo yamwitiriwe yayumvise ndetse na mbere y'uko isohoka ngo hari umuntu bari bavuganye bwa mbere wamubwiye ko hari impano ashaka kumuha inyuze mu ndirimbo. Yavuze ko iyi ndirimbo yasanze yuzuyemo amashimwe ku Mana, bikaba byari kuba bibi iyo uyu muhanzikazi aririmba ataka umuntu mu cyimbo cyo gushima Imana. Yumvikanisha ko muri byose Imana ariyo yo gushimwa. Yashimiye Betty Ganza anamusabira umugisha ku Mana. Ati "Njyewe ntabwo ari ibintu natinzeho, numvise ari ugushima Imana, numvise ari ugushima cyane,..Imana imuhe umugisha".

Adrien Misigaro umuramyi uri mu bakunzwe cyane, ari mu byamamare byasamiye hejuru iyi ndirimbo ya Ganza Betty aho yahise ayisangiza abamukurikira kuri Instagram, arandika ati "Ku ivuko kwa ba Israel mbonyi naho bararirimba banezerewe. Warakoze Fabrice Nzeyimana watunganyije uyi muzigo #Sinzibagirwa". Icyakora ibyo yatangaje harimo urwenya rwinshi kuko INYARWANDA ifite amakuru yizewe ahamya ko Fabrice Nzeyimana atari we watunganyije iyi ndirimbo, ahubwo yabikoze muri bwa buryo bwe amazemo iminsi na Mbonyi bwo guterana ubuse. 


Ubutumwa bwa Adrien Misigaro ku ndirimbo yitiriwe Mbonyi, hari uwavuze ngo 'yafushye kuko atari we witiriwe indirimbo'

Mu minsi ishize Adrien aherutse gufatanya indirimbo ye 'Nyibutsa' na 'Baho' ya Israel, abaza Mbonyi niba hari icyo bapfa kuko we aririmba ati 'Mbyutsa kare ntiwemere ko ndyamira' ariko Mbonyi we akaririmba asaba abantu gusinzira kuko bafubitswe n'Imana. Israel Mbonyi akibona ubutumwa bwanditswe na Adrien Misigaro ku ndirimbo umuhanzikazi Betty Ganza yise Israel Mbonyi agashimira Imana yahaye impano nziza uyu muramyi ufatwa nka nimero ya mbere mu gihugu mu bahanzi ba Gospel bakunzwe cyane, yagize ati "Ni bwo namenye ko urugamba natangije ntazarusoza". 

Aha yavugaga ko urugamba yatangije rwo guterana ubuse na Adrien atazarusoza. Yirinze kugira byinshi avuga kuri iyi ndirimbo yamwitiriwe na n'icyo yavuze kuri uyu muhanzikazi. Adrien yahise yungamo ati "Humura si ukukurata natwe abana bato turabihamya". Mu bandi bantu b'ibyamamare mu muziki wa Gospel bagaragaje kwishimira iyi ndirimbo 'Israel Mbonyi' harimo Prosper Nkomezi, Diane Nyirashimwe wo muri Healing Worship Team na True Promises Ministries, Miss Hirwa Honorine, Fabrice Nzeyimana, umuhanzikazi akaba n'umupasiteri Mucyo Diana n'abandi batandukanye. 

Israel Mbonyi akunzwe cyane muri iyi minsi mu ndirimbo 'Baho' aherutse gushyira hanze ndetse iyi ndirimbo iherutse gushyirwa ku mwanya wa mbere na Trace Easter Africa mu zikunzwe cyane mu karere. Mu rugendo rwe mu muziki usingiza Imana, Mbonyi amaze gukora indirimbo zinyuranye zahembuye benshi kugeza n'uyu munsi zirimo; Nzibyo nibwira, Ku musaraba, Number One, Hari impamvu, Sinzibagirwa, Ku marembo y'ijuru, Hari ubuzima, Intashyo, Ibihe, Karame, Urwandiko, Baho n'izindi. Amaze guhabwa ibikombe byinshi mu marushanwa atandukanye yaba ayo mu gihugu no hanze ndetse amaze gutaramira ku migabane hafi yaho y'Isi.


Mbonyi akunzwe cyane muri iyi minsi mu ndirimbo 'Baho'


Israel Mbonyi yavuze ku yabuze amagambo yandika kuri iyi ndirimbo yitiriwe


Ganza Betty avuga ko yatangiye gukunda indirimbo za Mbonyi mu 2017

UMVA HANO INDIRIMBO 'ISRAEL MBONYI' YA BETTY GANZA


REBA HANO 'BAHO' YA ISRAEL MBONYI IKUNZWE CYANE MURI IYI MINSI




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104437/niwe-mu-star-nahisemo-betty-yakoze-indirimbo-yise-israel-mbonyi-mu-gushimira-imana-nababye-104437.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)