Mu minsi ishize hacicikanye ifoto ya Miss Ingabire Grace ari kumwe n'umusore witwa Eliel Sando usanzwe ari umu producer. Iyi foto ikimara kujya hanze abantu benshi bahise bakeka ko hari urukundo ruri hagati y'aba bombi.

Producer Eliel yatangarije Inyarwanda.com dukesha  iyi nkuru ko nta rukundo ruri hagati ye na Miss Ingabire ahubwo ko ari umufana we kuva mu 2014 akaba ari nayo mpamvu yishimiye cyane intambwe nziza yagezeho yo kuba Miss Rwanda 2021. Ati: 'Njye ndi umufana wa Grace kandi nshimishwa no kumufana akaba yarabaye umustar'. Yongeyeho ati: 'Nibiramuka bigeze kuri Grace ntibiri buntangaze kuko ibihuha ndabimenyereye' .
Ku bijyanye n'aya mafoto yagiye hanze ya Eliel ari kumwe na Miss Ingabire Grace, Eliel yavuze ko aya mafoto ari ayo mu mwaka wa 2014 ubwo yahuraga na Miss Grace bahujwe n'amashusho yararimo akora ya Kigali Parents School. Yari amashusho agamije gukusanyiriza hamwe abize muri icyo kigo kiri mu bya mbere mu gutanga uburezi mu Rwanda.
Eliel yagize ati: 'Najyaga mpura n'abantu mbona ntatandukaniro ariko umunsi nahuye na Ingabire Grace nabonye yihariye ku buryo Grace ari umwe mu bantu nahamya ko yakwerera imbuto nziza buri wese uzamumenya'. Eliel yifuza ko buri muntu uzahura na Ingabire Grace azamubera umugisha.
Comments
0 comments
