Umunyamakuru Phocas Ndayizera wasabiwe burundu we yasabye kurekurwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Phocas Ndayizera wajyaga anaha inkuru ikinyamakuru BBC Gahuza, aburanishwa n'Urugereko rw'Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranye imipaka ruri i Nyanza.

Amaze iminsi aburanishwa ku byaha bifitanye isano n'iterabwoba, uyu munsi yavuze ijambo rya nyuma muri uru rubanza aregwamo na bagenzi be 13.

Ubwo bahabwaga umwanya ngo bavuge ijambo rya nyuma, Phocas Ndayizera yongeye guhakana ibyaha ashinjwa ndetse ko Ubushinjacyaha bwagiye burangwa no kwivuguruza mu kumushinja.

Yavuze ko nta perereza ryakozwe ku byaha ashinjwa yagize ati 'Sinigeze ncura uwo mugambi nta n'ubwo nigeze mba icyitso... Nkaba nsanga nta shingiro urukiko rugomba kubiha."

Me Ntare Paul wunganira Phocas Ndayizera na we yunganiye umukiliya we, avuga ko ibyaha ashinjwa ari ibikorwa byagakwiye kujya ku gahanga ka RNC aho kujya ku mutwe wa Phocas.

Uyu munyamategeko yagize ati'Hahanwa umuntu wakoze icyaha, umukiliya wanjye Phocas nta cyaha yakoze.'

Undi kandi wavuze ijambo uyu munsi, ni Karangwa Eliakimu ufite ubuhanga mu ikoranabuhanga uregwa kuba yari kurikoresha mu guturitsa biriya biturika bivugwa ko byagombaga guturitswa muri Kigali.

Me Munyakazi Edmond wunganira iyi nzobere mu by'ikoranabuhanga, yavuze ko ibyavuzwe n'Ubushinjacyaha nta shingiro bifite kuko bitatangiwe ibimenyetso bifatika.

Uyu munyamategeko yagize ati 'Umukiliya wanjye ntaho ahuriye n'ukuriye ibyo bikorwa by'ubugizi bwa nabi Cassien Ntamuhanga bityo akwiye kugirwa umwere kuko nta cyaha yakoze.'

Yavuze ko umukiliya we ntaho ahuriye n'umutwe wa RNC uhungabanya umutekano w'u Rwanda kuko na we nta n'umwe uba muri uriya mutwe baziranye.

Abaregwa muri uru rubanza bose bagize icyo bavuga ku bihano basabiwe, urubanza ruhita rupfundikirwa, rukazasomwa tariki 06 Gicurasi 2021.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Umunyamakuru-Phocas-Ndayizera-wasabiwe-burundu-we-yasabye-kurekurwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)