Rubavu: Barasaba guhabwa uburenganzira ku nzu batujwemo -

webrwanda
0

Iyi miryango itishoboye yatujwe muri yu mudugudu mu 2019 nyuma y’aho aho bari batuye hashyiraga ubuzima bwabo mu Kaga.

Abatujwe muri uyu mudugudu baganiriye na RBA bavuze ko bishimira kuba baratujwe mu mazu y’icyitegererezo ariko bagasaba ko bahabwa uburenganzira kuri zo ndetse bagafashwa mu buryo bwo kwibeshaho.

Umwe ati” Burya iyo ufite uburenganzira, ushobora kubwira umuntu uti uze unkorere aha hantu ndaguha 1000Frw cyangwa 2000Frw ariko kuko nta burenganzira bwo kuyisana atari iyanjye nizo mbogamizi.”

Mugenzi we yavuze ko uretse kuba nta burenganzira bafite kuri aya mazu, bafite n’ikibazo cy’imibereho.

Ati “Tubonye uburenganzira bw’inzu nk’izi ngizi ikibazo cyakemuka. Ikindi kibazo tugira ni icy’imibereho. Nta karima tugira ko guhinga imboga, kuko urabona kuri ubu ngubu iyo udafite imboga mu mirire biba ari ikibazo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique yavuze ko aba baturage bazegurirwa izi nzu nyuma y’imyaka itanu.

Ati “Ubusanzwe ntabwo iyo umuturage atujwe ahita yegurirwa inzu atujwemo kuko habanza no kugenzura imyitwarire ye. Icyo gihe cyo kugenzura imyitwarire ye gifata imyaka itanu.”

“Niyo gahunda yashyizweho ariko nta mpungenge umuturage wese watujwe umaze imyaka itanu arayegurirwa, igihe cyose yagaragaje imyitwarire myiza. Kuko hari abo twagiye tubona umuturage agatuzwa ariko akagira uruhare mu kwangiza inzu yahawe, hari n’abaca inyuma akagurisha kandi agakomeza kuba umutwaro kuri Leta.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwavuze ko bufite gahunda yo gutuza neza imiryango 1400 yo mu Mirenge ya Nyundo na Nyamyumba. Muri uyu mwaka wa 2021 hakazubakirwa imiryango y’abatishoboye igera 122.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)