Nshimiyimana Amran yavuze ku masezerano ari gusoza muri Rayon Sports, ibyo kuba shampiyona yahagarikwa cyangwa yasubukurwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Rayon Sports, Nshimiyimana Amran avuga ko atarafata umwanzuro ku hazaza he ni mu gihe amasezerano ye ari ku musozo muri Rayon Sports.

Nshimiyimana Amran ari ku musozo w'amasezerano ye muri Rayon Sports yinjiyemo mu mpeshyi ya 2019 avuye muri APR FC.

Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, avuga ko n'ubwo ari ku musozo w'amasezerano ye atarafata umwanzuro ku hazaza he cyane ko ashaka kujya gukina hanze y'u Rwanda n'ubwo amakipe abona aba adafatika.

Ati'Biterwa n'amakipe hari amakipe aza ariko ugasanga adafatika ntabwo muhuza neza. Ndi ku musozo w'amasezerano turategereje ngo turebe ibizavamo. Ntabwo ndatangira kuvugana na Rayon Spprts.'

Kuri shampiyona yasubitswe mu Kwakira igeze ku munsi wa 3 hasigaye imikino 27, ndetse hakaba hatazwi igihe izagarukira, byari byitezwe ko izarangira muri Nyakanga, avuga ko igihe cyaba gisigaye cyose bayikina ikarangira aho kugira ngo ihinduke impfabusa.

Ati'icyo twifuza ni uko yakinwa ikarangira kuko umwaka ushize watubereye nabi, shampiyona ntiyarangiye n'ubu itarangiye byaba ari igihombo cyane mu kazi kacu.'

Amran kandi yavuze ko muri ibi bihe ari ibihe byabagoye nk'abakinnyi kuko kumara igihe badakina kandi ariko kazi kabo kubyakira mu buryo bworoshye byabananiye.

Amran Nshimiyimana avuga ko ataramenya ahazaza he



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nshimiyimana-amran-yavuze-ku-masezerano-ari-gusoza-muri-rayon-sports-ibyo-kuba-shampiyona-yahagarikwa-cyangwa-yasubukurwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)