Miss Nimwiza Meghan ati " guterera umusore ivi ntakibazo rwose "| Yanavuze byinshi ku irushanwa ya Miss Rwanda 2021 – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mis Nimwiza Meghan wegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2019 yavuze ko kuba umukobwa yaterera ivi umusore nta kibazo kirimo kuko ari ubushake bwe. Ibi Miss Meghan yabivugiye mu kiganiro kirambuye yagiranye na X Large Tv biciye kuri YouTube aho ndetse uyu mukobwa yavuze byinshi ku bijyanye n'irushanwa rya Miss Rwanda 2021. Mu gutangira ikiganiro, Miss Meghan yatangiye avuga ko kujya mu marushanwa ya Miss Rwanda bifasha umukobwa ibintu byinshi bitandukanye harimo gutinyuka kuvugira imbere y'abantu benshi, inyungu zijyanye n'amafaranga ndetse n'ibindi bityo akaba asaba abakobwa kutitinya ahubwo bagatinyuka bakitabira amarushanwa ya Miss Rwanda. Miss Meghan yakomeje avuga ku bijyanye n'irushanwa rya Miss Rwanda 2021 dore ko ari n'umuvugizi wa Rwanda Inspiration Backup isanzwe itegura amarushanwa ya Miss Rwanda. Miss Meghan yavuze ko kuri ubu abakobwa barangije kwiyandikisha, igikurikiyeho ni ugutangira kohereza amashusho yabo basubiza ibibazo babajijwe. Meghan yavuze ko kohereza amashusho byatangiye kuva ku ya 08 bikazarangira ku ya 12 Gashyantare 2021. Meghan yakomeje avuga ko mu guhitamo abakobwa hatazakurikizwa umwimerere w'amashusho umukobwa azaba yafashe ahubwo ko hazakurikizwa uko umukobwa azaba yasubije ibibazo yabajijwe. Meghan yavuze ko abakobwa bose kuri ubu barimo kohereza amashusho akubiyemo ibisubizo by' ibibazo babajijwe ku rubuga rwa Miss Rwanda. Miss Meghan yavuze ko finale ya Miss Rwanda 2021 izaba tariki ya 20 Werurwe 2021.

Miss Meghan kandi yagize ibyo avuga ku bijyanye n'abakobwa bagiye bagaragara baterera ivi abasore. Meghan yavuze ko ntakibazo kirimo rwose dore ko biterwa n'ubushake bw'umuntj. Meghan yavuze ko hari igihe umukobwa ashobora kubona umusore yaratinze kumuterera ivi we akaba yahita afata icyemezo cyo kubyikorera akariterera umusore. Meghan we yumva mu gihe umukobwa agize ubushake bwo kubikora nta kibazo kirimo. Miss Meghan Nimwiza kandi yasubije ikibazo yari abajijwe cy'uko abakobwa begukanye amakamba ya ba nyampinga kuva mu mwaka wa 2015 kugeza ubu baterura ngo berekane abakunzi babo ndetse bamwe banubake ingo. Meghan yasubije avuga ko buri wese aba afite gahunda ze nuko ashaka gukora ibintu bye. Meghan yavuze ko hari uhitamo kubanza agakora gahunda ze zirimo nko kwiga ndetse n'ibindi hanyuma ibyo gushaka umugabo no kubaka urugo bikaza nyuma. Meghan yavuze ko biterwa na gahunda umuntu yihaye mu buzima bwe.

Like this:

Like Loading...



Source : https://yegob.rw/miss-nimwiza-meghan-ati-guterera-umusore-ivi-ntakibazo-rwose-yanavuze-byinshi-ku-marushanwa-ya-miss-rwanda-2021/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)