Miss Jolly yakozwe ku mutima n'umukozi w'iwabo wamuhaye ururabo rwa Saint Valentin #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu nyampinga w'u Rwanda wa 2016 ukunze gukoresha imbuga nkoranyambaga, yagaragaje ifoto y'umugabo wamuhaye ururabo kuri uyu wa 14 Gashyantare nk'umunsi ufatwa nk'abakundana uzwi nka Saint Valentin.

Iyi foto igaragaza uyu mugabo acigatiye ururabo mu ntoki, iherekejwe n'ubutumwa bwa Miss Jolly asubiramo amagambo yabwiwe n'uriya mugabo ubwo yamuhaga ruriya rurabo.

Ngo ubwo yarumuhagaga, hagize ati 'Mabuja, uyu munsi ni uw'abakundana kandi nkunda uko twibanira nk'abavandimwe, si uko nubahutse ni ugushima. Mwakire aka karabo KEZA nabateguriye mu rwego rwo kubashimira uko tubana.'

Miss Jolly akomeza agaragaza uburyo yakiriye iyi mpano ndetse n'amagambo yabwiye n'uriya mukozi abereye nyirabuja.

Jolly yagize ati 'Binkoze ku mutima kandi biranejeje cyane. Umunsi mwiza w'abakundana kuri MWESE.'

Abarimo ibyamamare mu Rwanda na bo bahise bagaragaza uburyo bakozwe ku mutima na kiriya gikorwa.

Jean Michel Karangwa uzwi nka Mike Karangwam yagize ati 'Uwo mujama ari serious bya hatari. It's a nice gesture [ni ikimenyetso cyiza].'

Umunyamakurukazi Anitha Pendo na we yagize ati 'Nibe nawe chch.'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Miss-Jolly-yakozwe-ku-mutima-n-umukozi-we-wamuhaye-ururabo-rwa-Saint-Valentin

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)