Mbanda Godwin wabaye igisonga cya Miss Star H... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mbanda Godwin Esther ni umwe mu bakobwa 37 bari gushakishwamo abakobwa 20 bazajya mu mwiherero wa Miss Rwanda. Uyu mukobwa w'imyaka 18 y'amavuko afite nimero 15 mu irushanwa rya Miss Rwanda riri kuba ku nshuro ya 10.

Ahagarariye Intara y'Uburasirazuba mu irushanwa, ndetse yasoje amasomo ajyanye n'Amateka, Ubukungu n'Ubumenyi bw'Isi. Uyu mukobwa abarizwa mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera mu Ntara y'Uburasirazuba, ari naho abarizwa. Avuka mu muryango w'abana batanu, ni umuhererezi.

Amashuri abanza yize kuri Nyamata Highlind n'aho ayisumbuye yize ku bigo bitatu birimo Maranyundo Girls, Star School na Nyamata High School. Mbanda avuga ko kuva mu mashuri abanza yakundaga kumurika imideli, anabikomeza ageze mu mashuri yisumbuye anabarizwa muri Club zitandukanye.

Ni ibihe asobanura ko byari byiza, kuko hari ibikombe bagiye begukana, ahura n'abantu batandukanye byamufashije gutinyuka kunyura imbere y'abantu no kuvugira mu ruhame. Ndetse ngo hari n'ibihembo by'ikigo bagiye begukana.

Yabwiye INYARWANDA ko ageze mu mwaka wa Gatatu w'amashui yisumbuye kuri Star School bateguye amarushanwa y'ubwiza aritabira abasha kwegukana umwanya w'igisonga cya mbere.

Yavuze ko uwegukanye ikamba yahawe ibihembo birimo kwigira ubuntu. Avuga ko we nawe hari ibihembo yahawe ndetse ko byatumye agira ijambo mu bandi bayobozi bo ku ishuri yigagaho. Ahabwa 'Certificat' n'amafaranga nk'igihembo kinini.

Ati 'Nabayeho igisonga cya Nyampinga ku ishuri aho nigaga mu 2016. Nabigiyemo kubera bagenzi banjye banteraga imbaraga, jyamo turagushyigikiye. Mbigezemo icyo gihe nibwo natangiye gutekereza ku marushanwa y'ubwiza nkayo nabonaga Miss Rwanda ndetse n'ayandi. Nangira gutekereza ko nayajyamo.'

Uyu mukobwa avuga ko yitabiriye iri rushanwa ryo ku ishuri kubera ko hari bagenzi be bamubwiraga ko ashoboye, ariko ngo nawe yabyiyumvagamo. Ni ibintu avuga ko byatumye muri we arushaho gukunda amarushanwa y'ubwiza, atangira no gutegura urugendo rwo kwitabira Miss Rwanda anabibwira bo mu muryango we.

Uyu mukobwa avuga ko yatangiye gukurikirana irushanwa rya Miss Rwanda guhera mu 2019, ndetse ko yashimye ibikorwa bya ba Nyampinga batowe, by'umwihariko Nimwiza Meghan na Miss Iradukunda Elsa

Yavuze ko mu bihe bitandukanye yagiye yiyemeza kwitabira Miss Rwanda, rimwe na rimwe akabivamo akongera akabisubiramo. Ngo muri uyu mwaka, yahisemo kwitabira iri rushanwa kubera ko hari ingamba zoroherejwe zirimo n'izatumaga yitinya.

Mbanda avuga ko atari yujuje uburebure bwasabwaga mbere, ari nayo yahise yiyandikisha mu ba mbere muri Miss Rwanda ya 2021.

Uyu mukobwa yavuze ko afite icyizere cyo kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2021 ashingiye ku kuba yujuje ibisabwa. Ati 'Binyuze mu nzira z'uko nzahagararira Intara yanjye neza, nkerekana umushinga wanjye neza. Ndetse n'ibindi bisabwa kugira ngo umukobwa abe yava mu Ntara yacu atware ikamba. Ndabyujuje.'

Mbanda yasoje amashuri yisumbuye afite intego yo gukomeza Kaminuza, akomwa mu nkokora n'icyorezo cya Covid-19. Bituma ashakisha akazi ko gukora muri Rukundo Foundation yita ku bana bavuye mu muhanda.

Akazi akora kajyanye no kuganiriza abana babarizwa muri Rukundo Foundation, ku bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere, ubuzima bw'ishuri n'ibindi. Rukundo Foundation igamije gufasha aba bana gusubira mu miryango yabo no mu buzima busanzwe.

Mbanda Godwin Esther w'imyaka 18 y'amavuko ari mu bakobwa 37 bashaka kuvamo Miss Rwanda 2021

Mbanda yatangaje ko mu 2016 yambitswe ikamba ry'Igisonga cya Mbere cy'ikigo Star High School yigagaho

Uyu mukobwa uhagarariye Intara y'Uburasirazuba yavuze ko afite icyizere cyo kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2021

Mbanda asanzwe ari umukozi muri Rukundo Foundation yita ku bana bavuye mu muhanda

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MBANDA GODWIN ESTHER UHATANIYE IKAMBA RYA MISS RWANDA 2021

AMAFOTO&VIDEO: PATRICK PROMOTER-INYARWANDA.COM



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103434/mbanda-godwin-wabaye-igisonga-cya-miss-star-high-school-arashaka-nikamba-rya-miss-rwanda-2-103434.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)