Ibitekerezo by’impuguke ku mushinga w’itegeko rigabanyiriza Urwego rw’Umuvunyi inshingano -

webrwanda
0

Ni umushinga washyikirijwe Inteko Ishinga Amategeko ngo iwigeho nyuma y’uko wagejejwe ku Nteko Rusange yayo yateranye ku wa 11 Gashyantare 2021, igasanga ari ingenzi.

Itegeko n° 76/2013 ryo ku wa 11/9/2013 rigena inshingano, ububasha, imiterere n’imikorere by’Urwego rw’Umuvunyi ricyubahirizwa kugeza ubu, rivuga ko urwo rwego rufite inshingano zo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa, ndetse no kugenzura uko umutungo w’imitwe ya politiki n’abantu ku giti cyabo wabonetse n’uko wakoreshejwe.

Iryo tegeko kandi rivuga ko urwo rwego rufite ububasha bwo kwaka ibisobanuro ku byemezo cyangwa ibikorwa bya Leta n’iby’abikorera abaturage binubira; kubikoraho iperereza mu gihe abaturage babonamo akarengane; kwerekana amategeko abangamiye imikorere myiza y’inzego za Leta cyangwa abaturage no kugeza kuri Guverinoma ibitekerezo byashyirwa mu mbanzirizamishinga y’amategeko cyangwa ingingo z’amategeko ariho.

Inzobere mu by’amategeko zisanga hari izindi nzego za Leta nk’urw’Ubugenzacyaha (RIB) n’urw’Ubushinjacyaha (NPPA) zishobora kwegurirwa bumwe muri ubwo bubasha n’inshingano, urwo rwego rugasigara rwibanda kuri uswa n’akarengane gusa.

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda wigisha iby’amategeko, Mulisa Tom, asanga kuba harashyizweho RIB bisobanuye ko ububasha bw’Umuvunyi bwo gukora iperereza ari ugutubura inshingano.

Iyo mpuguke mu by’amategeko ivuga ko kandi ububasha bwo gukora ubushinjacyaha bukwiye kwegurirwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubushinjacyaha.

Ku kijyanye no gukurikirana imyanzuro y’inkiko n’ibyemezo bya Leta abaturage binubira, yavuze ko inkiko zifite abashinzwe kubikurikirana ndetse hari na ba noteri bashobora kuzuza izo nshingano.

Ati “Ndatekereza ko izo nshingano zishizwe mu maboko y’inzego zibishinzwe, Urwego rw’Umuvunyi rwakwibanda cyane ku guhangana n’akarengane na ruswa, ndetse bikaba byatuma rubikora neza kurushaho.”

Ni igitekerezo ahurizaho n’umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Guteza imbere Amategeko no kuyashyira mu bikorwa (ILPD) Kayihura Didas, uvuga ko hakenewe ko iryo tegeko rivugururwa.

Yagize ati ”Uko ibintu bimeze ubu, Urwego rw’Umuvunyi rufite inshingano nyinshi kandi ntirubasha kuboneza ku kurwanya ruswa n’akarengane kandi ari yo nshingano nyamukuru yarwo.”

Minisitiri mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, Uwizeye Judith, na we ku wa 11 Gashyantare 2021 yavuza ko mu bindi bihugu usanga Urwego rw’Umuvunyi rufite inshingano zihariye ku buryo “nta rundi rwego rwavuguruza umwanzuro warwo,” yongeraho ko no mu Rwanda ari byo byifuzwa.

Ijambo rya nyuma ku ivugururwa ry’itegeko ryo mu 2013 rizatangwa n’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, nyuma yo gusesengura no kunonosora ibikubiye muri uwo mushinga hakumvwa n’ibitekerezo by’abantu bo mu ngeri zitandukanye.

Impuguke mu by'amategeko zivuga ko Urwego rw'Umuvunyi rukwiye kugabanyirizwa inshingano, zimwe zigahabwa izindi nzego zibishinzwe zirimo RIB na NPPA



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)