Bahavu Jannet wamenyekanye nka Diane muri city maid yakoze ubukwe (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bahavu Usanase Jannet wamenyekanye nka Diane muri filime y'uruhererekane yitwa City Maid kuri ubu akaba akunzwe cyane mu yo yise Impanga, yakoze ubukwe na Ndayirukiye Fleury uzwi nka 'Legend' bari bamaze igihe bakundana. Ni mu birori byabaye ku munsi w'ejo tariki 27 Gashyantare 2021 i Nyarutarama.

Bahavu Jannet na Fleury Legend bari mu modoka bagenzemo ku munsi w'ubukwe bwabo

Umwe mu nshuti za Bahavu watashye ubu bukwe yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko bwari bwitabiriwe n'abantu batandukanye b'inshuti ze barimo Uwineza Nicole uzwi nka Mama Beni muri filime y'uruhererekane ya City Maid n'abandi batandukanye ariko bake kubera ingamba zo kwirinda COVID-19.

Tariki 17 Ukuboza 2020 nibwo Bahavu Usanase Jannet na Ndayirukiye Fleury bari basezeranye mu mategeko, icyo gihe Ndayirukiye yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko nubwo basezeranye mu murenge, ibyemezo byari biherutse gufatwa n'Inama y'Abaminisitiri byo gukumira ikwirakwira rya COVID-19 byatumye bigiza inyuma indi mihango y'ubukwe bwabo.

Ati 'Byabaye ngombwa ko twigiza inyuma, nyine ubwo tuzategereza nyuma ya tariki 4 Mutarama 2021 kuko nibwo hazavugururwa amabwiriza'.

Icyo gihe kandi yavuze ko bagomba gutegereza indi mihango y'ubukwe kugira ngo babane. Ati 'Ubu ntabwo twahita tubana tuzategereza dukore indi mihango'.

Byari byatangajwe ko Tariki 17 na 20 Ukuboza 2020 aribwo hari hategerejwe ibirori by'ubukwe bw'aba bombi gusa byakomwe mu nkokora n'ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Bahavu Jannet wamenyekanye nka Diane muri city maid yakoze ubukwe ku munsi w'ejo tariki ya 27 Gashyantare 2021

Amafoto menshi y'ubukwe bwa Diane na Fleury Legend turimo kuyabakusanyiriza…

Like this:

Like Loading...



Source : https://yegob.rw/bahavu-jannet-wamenyekanye-nka-diane-muri-city-maid-yakoze-ubukwe-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)