Aya ni amagambo yatangajwe na President mushya wa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) mu muhango wo kurahirira kuyobora Amerika USA, watangiye ku I saa 17h GMT bikaba saa 19h za Kigali.
Ni umuhango watangijwe n`indirimbo yubahiriza igihugu cya Amerika USA izwi nka 'THE STAR-SPANGLED BANNER' yagizwemo uruhare na Jennifer Lopez na Lady Gaga.
Lady Gaga na Jennifer Lopez baririmbye muri uriya muhango
Iyi ndirimbo yakurikiwe n`Indahiro ya Joe Biden ahita anatanga ijambo nka President wa USA yizeza Abanyamerika kuzaba umuyobozi w`Abanyamerika bose.
Mu ijambo rye nyuma yo kurahira, Perezida mushya wa Leta zunze ubumwe za Amerika yavuze ko iyi tariki ya 20 Mutarama ari 'umunsi w'amateka, umunsi w'icyizere n'umunsi wa demukarasi.'
Ati: 'Uyu ni umunsi wa Amerika. Uyu ni umunsi wa demukarasi. Umunsi w'amateka n'icyizere. Mu myaka myinshi y'ibihe bikomeye, Amerika yarageragejwe ariko ihaguruka mu bibazo. Uyu munsi turishimira intsinzi, itari iy'umukandida gusa ahubwo y'impamvu, impamvu ya demukarasi.'
Yakurikiwe n`Indahiro ya Madame Kamala Harris nka Vice President akaba ari we mugore rukumbi kuri uyu mwanya mu mateka ya USA.
Madam Kamala Harris arahira nka Vice President(Umugore rukumbi kuri uyu wanya Muri USA)
Uyu muhango kandi witabiriwe n`abahoze ari abayobozi ba Amerika mu myaka yatambutse aribo:Barack Obama,Goerge W. Bush, Bill Clinton na Vice president urangije manda ye MIKE PINCE.
Joe Biden; uhagarariye ishyaka ry'Abademokarate(DEMOCRATS),abaye President wa 46 nyuma yo gutsinda Donald Trump wo mu ishyaka ry`Abarepuburikani(REPUBLICANS)Â mu matora yabaye tariki ya 16-19/ Ukuboza 2020 ku majwi 51.3% ya Joe Biden kuri 46.8% ya Donald Trump.
Yanditswe na Emmanuel NIYONKURU
Â
Source : https://impanuro.rw/2021/01/20/uyu-ni-umunsi-wa-demokarasi-joe-biden/