Rusizi : Abantu batatu bo mu muryango umwe baguye mu mpanuka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 17 Ukuboza 2020, yaguyemo abarimo Nyiranzirorera Alexianne w'imyaka 52 wari kumwe n'umukobwa we witwa Mukandayisenga Rachel w'imyaka 32 wari uhetse umwana witwa Turikumana Gervais w'umwaka umwe.

Aba baturage bo mu Murenge wa Butare, bakoze impanuka bageze mu Mudugudu wa Barenga, Akagari ka Nyabintare, mu Murenge wa Nyakabuye.

Moto ifite ibirango RB928Z yari itwawe na Habimana Philipe yavaga Nyabitimbo yerekeza Rasano mu Murenge wa Butare atwaye abantu batatu bose bo mu Muryango umwe.

Amakuru avuga ko iriya moto yari ishatse guca ku modoka yo mu bwoko bwa 'Camion Mercedes Benz RAD358C' yari itwawe Nsanzumukiza Samuel w'imyaka 38, ayinyuze iburyo bwayo uwari utwaye moto ayigongaho mu rubavu rw'iburyo, abo yari atwaye bagwa hasi amapine y'inyuma y'imodoka arabakandagira bahita bapfa.

Ndabananiye Jean Bocsco Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'agateganyo w'Umurenge wa Nyakabuye, yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko iriya mpanuka yabaye ejo hagati ya saa kumi n'imwe na saa kumi n'ebyiri z'umugoroba.

Abaguye muri iyi mpanuka bahise bajyanwa ku bitaro bya Gihundwe gukorerwa isuzuma mu gihe uwari utwaye moto we yahise atoroka akaba agishakishwa.
Moto n'imodoka byagonganye byagiye gufungirwa kuri Police station ya Bugarama hamwe n'umushoferi w'imodoka.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Rusizi-Abantu-batatu-bo-mu-muryango-umwe-baguye-mu-mpanuka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)