Rubavu : Haravugwa uburiganya mu mushinga wo kubungabunga icyogogo cy'umugezi wa sebeya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rwiyemezamirimo yagemuye ifumbire ntiyayigeza mu materasi ariko ku buriganya bwakozwe n'abakozi b'akarere bo mw'ishami rishinzwe iki gikorwa mu karere na Agronome w'umurenge wa Kanama bahaye amabwiriza basite manager ko ifumbire yikorerwa n'abakozi bakoresha bahembwa n'umushinga.

Abakozi bazwi nkaba gapita bari barahawe amabwiriza yo gusaba abakozi kwikorera iyo fumbire buriwese agahita inshuro ebyiri (imifuka ibiri) bakandika ko yakoze mu materasi.

Umuyobozi w'akarere wungirijwe ushinze imari n'iterambere ry'ubukungu Nzabonimpa Deogratias avuga ko amakuru bafite aruko ifumbire yaje ifite ibibazo,kuba idahagije n'abakozi bayitwaraga bahembwe ahadakwiriye.

Ati 'Kuva mu kwezi kwa gatatu twatangiye gukoresha abaturage nk'abakozi mu materasi mu mirenge umugezi wa Sebeya ucamo,aya materasi agacibwa mu butaka bw'abaturage akaba ari nabo babikora kandi bakabihemberwa,bigeze igihe cyo guhinga twagombaga no kubaha ifumbire kugirango ibyo dushaka ko bahingamo umusaruro uziyongere kandi ube mwinshi,isoko uwaritsindiye amakuru atugeraho niyo tuhasuye bivugwa ko ifumbire yaje ifite ibibazo kuba idahagije,ifite ubuziranenge dukeka ko Atari bwiza,hakabaho n'abakozi bayitwaye mu mirima bayinyanyagiza bikavugwa ko ari abakozi batagombaga guhembwa n'umushinga kuko babarwa nk'aba rwiyemezamirimo''

Avuga kandi ko hashyizweho itsinda ryo kwiga kugirango ricukumbure ahemberwe ibyo yakoze.

Ati' 'Mu byukuri itsinda twashyizeho ririmo riracukumbura ibikubiye mu masezerano kuko tumaze gukora hegitari 400 tuzareba niba rwiyemezamirimo ariwe wagombaga gushyiramo ifumbire aho yaba ariwe ugomba kwishyura abaturage babikoze yadusubiza amafaranga kuko ubu twarabahembye tubaha uburenganzira bwabo,nidusanga yaragombaga kuyigeza ahantu runaka abaturage bakayishyiriramo nawe yagombye kubona uburenganzira bwe''

Asoza avuga ko hari abakozi barindwi bamaze guhagarikwa mu kazi kubera uruhare bagize muri ubu buriganya kandi ko bigomba kubera abandi urugero.

''Nubu tuvugana hari abatangiye kubihanirwa nubwo tutarabona neza amakosa yakozwemo ariko hari naho tubona ko imikorere y'abakozi bacu abari bafite amasezerano y'akazi batakoze neza mu kwezi kwashize hari abakozi 7 bahagaritswe mu kazi batakiri mu mushinga bikazabera isomo n'abandi,niyi fumbire uwo bizagaragaraho wese azabihanirwa''

Tuyisingize Protogene rwiyemezamirimo wagemuraga ifumbire ku ruhande rwe avuga ko hari aho yagombaga kugeza ifumbire aho bigaragara ko ari kure ahandi akarere kakirwanaho nuko atungurwa no kumva ko hari abaturage agomba kwishyura.

'' Icyabayeho ni ibintu bitari bisobanutse mu masezerano hari ingingo zitari zisobanutse zigendanye n'ahagomba gushyirwa ifumbire haje kuba inama hafatwa umurongo ariko ibikorwa byaratangiye gukorwa twemeje kugemura ahantu 4 ha kure aho bitaga hafi hakoreshwa abakozi bo mu mushinga,habayeho kutumvikana kuko twabasabaga gutandukanya kugemura no gukwirakwiza kuko twatunze izacu nabo batunda izabo akazi karangiye batubwira ko haribyo tubura ngo hari abaturage tugomba kwishyura''

Avuga ko byose yabyemeye akaba azishyura abaturage bose ariko byatewe no kutagira umurongo w'imikorere.

''Nyuma byaje kugaragara yuko iminsi batunzemo ifumbire yabaye myinshi irenze iyo twateganya tworoheje ibibazo twemeye ko tugomba kwishyura kuko bari badusize icyasha cyuko amafaranga abaturage bagombaga kwishyura byose bitureba kandi atari byo kuko niba abaturage baravugaga ko bamaze quinzaine 4 badahembwa byose bakabinshyiraho amafaranga arenga miliyoni 70 asumbye n'agaciro k'isoko byatewe no kudafata umurongo w'imikorere''

Bivugwa ko rwiyemezamirimo yemeye gutanga miliyoni 10 hanyuma akabona kwishyurwakandi n'abaturage bose bakaba barangije guhembwa.

Umushinga w'imyaka itatu ushyirwa mu bikorwa n'Ikigo Gishinzwe Umutungo Kamere w'Amazi mu Rwanda ku bufatanye n'Umuryango Mpuzamahanga wita ku kubungabunga Ibidukikije (IUCN) ndetse n'Ikigo cy'Abaholandi gishinzwe Iterambere (SNV) ku nkunga y'Ambasade y'Abaholandi.

Mu Murenge wa Kanama, uyu mushinga umaze gukora hegitari zisaga 65 z'amaterasi y'indinganire, ni mu gihe mu Karere kose ka Rubavu hakozwe amaterasi afite hegitari zisaga 150. Uyu mushinga ukaba uri gukorera mu turere twa Rubavu, Rutsiro, Nyabihu na Ngororero ngengo y'imari yawo ingani na miliyari 22 z'amafaranga y'u Rwanda.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rubavu-Haravugwa-uburiganya-mu-mushinga-wo-kubungabunga-icyogogo-cy-umugezi-wa-sebeya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)