Haruna Niyonzima yongereye amasezerano muri Yanga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kapiteni w'ikipe y'igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima yongereye amasezerano y'umwaka umwe ari umukinnyi wa Young Africans.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo Yanga ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko yamaze kongerera uyu mukinnyi w'umunyarwanda amasezerano.

Mu Kuboza 2019 nibwo Haruna Niyonzima yari yasubiye muri Yanga avuye muri AS Kigali.

Uyu mukinnyi akaba yabwiye ISIMBI ko yishimiye kongera amasezerano y'umwaka umwe akinira iyi kipe ikunzwe cyane muri Tanzania.

Haruna wamenyekanye akinira Etincelles FC mu 2005, ahava ajya muri Rayon Sports yakiniye hagati ya 2006 na 2007 mbere y'uko ajya muri APR FC yakiniye imyaka ine, ahava muri 2011 ajya muri Tanzania muri Yanga yatandukanye nayo muri 2017 ajya muri Simba SC yavuyemo mu mpeshyi ya 2019 ajya muri AS Kigali batandukanye mu mpera za 2019 asubira muri Yanga.

Haruna Niyonzima yongereye amasezerano muri Yanga



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/haruna-niyonzima-yongereye-amasezerano-muri-yanga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)