Umuhanzi Clarisse Karasira yatangaje ko yari amaze kubona abantu 50 baguze amatike yo kwinjira mu gitaramo cye cyo kumurika alubumu ye ya mbere cyasubitswe mu rwego rwo kwirinda COVID-19.
Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 14 Ukuboza 2020 yanzuye ko amakoraniro y'abantu benshi ahagaritswe.
uyu mwanzuro wahise ugira ingaruka ku bitaramo bitandukanye birimo n'icyo kumurika alubumu ya mbere ya Clarisse Karasira yitwa 'Inganzo y'Umutima'.
Iki gitaramo cyari kuzaba tariki 26 Ukuboza 2020 kikabera muri Kigali Serena Hotel. Mu rwego rwo kwirinda COVID-19 bari bateganyije ko kizitabirwa n'abantu batarenze 70.
Itangazo Clarisse Karasira yashyize hanze yamenyesheje abakunzi n'abashakaga kuzitabira igitaramo cye ko cyasubitswe bitewe n'ingamba nshya zo kwirinda COVID-19.
Clarisse Karasira yavuze ko imyiteguro yari igeze kure ndetse ko kugeza ubu abantu bagera kuri 50 bari bamaze kugura alubumu ari nayo tike yo kwinjira, ndetse hari n'abari baraturutse mu mahanga.
Mu itangazo rya Clarisse Karasira yavuze ko umuntu waguze alubumu akaba atazabasha kwitabira igitaramo cye kizasubukurwa mu mwaka utaha, ashobora kubivuga agasubizwa amafaranga ye.
Nta matariki Clarisse Karasira yatangarije ko azasubukurira iki gitaramo ngo ni igihe bazaba bizeye ko abantu batekanye ku buryo nta wahava yanduye COVID-19.
Alubumu ya mbere ya Clarisse Karasira iriho indirimbo 18 zirimo izakunzwe nka 'Ntizagushuke', 'Giraneza', 'Twapfaga Iki' n'izindi nyinshi.

Karasira Clarisse yahagaritse igitaramo cye kubera Coronavirus