Tour du Rwanda 2021 izatwara agera kuri miliyoni 800, abasigwanwa bazakora ibilometero bisaga 900 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu munsi nibwo ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda 'FERWACY' ryamuritse inzira za Tour du Rwanda 2021 aho rizitabirwa n'amakipe agera kuri 17 aturutse mu mpande zose z'Isi aho bazasiganwa ibilometero bisaga 900, isiganwa ryose muri rusange rikaba rizatwara ingengi y'imari ingana miliyoni 800 z'amafaranga y'u Rwanda.

Ni isiganwa rizaba kuva tariki ya 21 kugeza ku wa 28 Gashyantare 2021.

Tour du Rwanda izaba ku nshuro ya 13 kuva ibaye mpuzamahanga, ni ku nshuro ya gatatu izaba ibaye iri ku rwego rwa 2.1, aho yitabirwa n'amakipe akomeye aturutse ku migabane itandukanye.

Uyu muhango wabaye uyu munsi ku i Rebero, wabanjirijwe n'umunota umwe wo kwibuka Karemera Pierre wayoboye iri shyirahamwe 1994-2002 akaba aheruka kwitaba Imana.

Iri siganwa rizaba rigizwe muri rusange n'amakipe 17 aturutse ku migabane 5 y'Isi muri yo 15 yamaze kwemezwa hasigaye abiri, biteganyijwe ko abasiganwa bazaba bagera kuri 80.

Agace kanini muri iri siganwa kazaba ari Nyanza - Gicumbi ibilometero bingana na 171,6.

Uduce twose twa Tour du Rwanda

Agace ka 1: Kigali Arena-Rwamagana: 115'6 km

Agace ka 2: Kigali (MIC)-Huye: 120,5 Km

Agace ka 3: Nyanza-Gicumbi: 171,6 Km

Agace ka 4: Kigali (Kimironko)-Musanze : 123,9 Km

Agace ka 5: : Nyagatare-Kigali : 149,3 Km

Agace ka 6: Kigali-Kigali: 152,6 Km

Agace ka 7: Kigali-Kigali: 4,5 Km (ITT)

Agace ka 8: Kigali (Canal Olympia) Kigali (Canal Olympia): 75, 3 Km



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/tour-du-rwanda-2021-izatwara-agera-kuri-miliyoni-800-abasigwanwa-bazakora-ibilometero-bisaga-900

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)