Muyoboke Alexis yavuze ko Charly na Nina ari bo bahanzi bakongera gukorana. Impamvu ni iyihe? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muyoboke Alexis wigeze kuba umujyanama w'itsinda rya Charly na Nina avuga ko ngo aba bakobwa ari bo yakongera gukorana nabo mu bahanzi banyuze mu biganza gusa ngo ntibishoboka.

Tariki 20 Gashyantare 2018 ni bwo Charly na Nina batunguranye bashyira hanze itangazo rivuga ko batandukanye n'uwari umujyanama wabo mu bya muzika ari we Muyoboke Alexis.

Decent Entertainment iyoborwa na Muyoboke Alexis yari imaze imyaka itanu ikorana n'aba bakobwa bari bamaze kubaka ibigwi mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

Batangiriye ku busa, bafashijwe na Muyoboke bakora indirimbo zatumye bigwizaho abafana harimo 'Indoro' bakoranye na DJ Pius, 'Owooma' bakoranye na Geosteady, 'I Do' bakoranye na Bebe Cool n'izindi nyinshi.

Batandukanye bamaze gukora igitaramo cy'amateka cyo kumurika alubumu yabo yiswe 'Imbaraga' cyitabiriwe na Juliana Kanyomozi.

Ni ibintu byatunguye benshi barimo na Muyoboke Alexis ubwe wavuze ko atari abyiteze.

Mu kiganiro yagiranye na KISS FM, Muyoboke Alexis yabajijwe umuhanzi yakwifuza kongera gukorana na we mu bamuciye mu biganza bose avuga ko ari Charly na Nina. Ati:

'Mvugishije ukuri urabizi ko ntajya mbeshya, nakorana na Charly na Nina. Kuko ibitekerezo nari mfite hari urwego bagezeho abandi bahanzi twakoranye batagezeho nari mfite umushinga utari imyaka ibiri, itatu cyangwa itanu. Twari twararenze urwego rw'igihugu tugeze mu Karere n'ahandi batangiye kutumenya.'

Muyoboke Alexis yavuze ko kugeza ubu bidashoboka ko yakongera gukorana na Charly na Nina ariko ubu ahanze amaso umuhanzi mushya witwa Chris Hat yifuza gufasha akarenga urwego aba bakobwa bagezeho.

Kugeza ubu itsinda rya Charly na Nina risa n'iridahari kuko amezi umunani yose ashize nta ndirimbo bashyira hanze, ndetse bikomeje kuvugwa ryamaze gusenyuka burundu, ibintu bamwe bavuga ko bishingiye ku nzigo iri hagati ya Muyoboke Alexis na DJ Pius ushinjwa gushuka aba bakobwa.


Charly na Nina bakiri kumwe na Muyoboke



Source : https://impanuro.rw/2020/11/20/muyoboke-alexis-yavuze-ko-charly-na-nina-ari-bo-bahanzi-bakongera-gukorana-impamvu-ni-iyihe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)