Lewis Hamilton yegukanye Grand Prix yaberaga muri Turkey, kunshuro ya karindwi abikora muri Formula1 bituma akomeza kwesa imihigo muri aya marushanwa aho kuri ubu anganya na Michael schumacher wubatse izina gusa utagikina uyu mukino.

Kuri uyu munsi tariki 15 ugushyingo 2020, nibwo Lewis Hamilton yegukanaga Turkish Grand Prix Ku nshuro ya 7 muri Formula1 yegukana ibihembo mpuzamahanga, uyu mugabo yegukanye itsinzi akoresheje igihe kingana 1:42:19.313 arusha amasegonda 31.633 Sergio Pérez wabaye uwa kabiri. Iri rushanwa ryaberaga kuri Istanbul Park mu mujyi wa Istanbul mu gihugu cya Turkey.

Lewis Hamilton w'imyaka 35 yagaragaje amarangamutima nyuma yo kwegukana iri rushanwa agaragaza ko byari inzozi ze kuva kera nubwo yagiye ahura n'abamuca intege, aganira na Sky F1 yagize ati
' ibi byari inzozi zange kuva nkiri umwana, ubwo twabaga turi kureba Grand Prix⦠none bibaye impamo. Ibi ni iby'agaciro cyane Ku bana babireba â" icyo nababwira, ntuzite ku bantu bakubwira ko ntacyo uzageraho. Ahubwo wumve ko ushoboye, kandi ugomba kubikorera, ntugacike intege, kandi ntukitinye.'
8
Uyu mugabo ukomoka mu bwongereza amaze gutwara aya marushanwa inshuro 7 muri Formula1. Lewis Hamilton dore imyaka yagiye ayatwaramo: 2008 muri Brazil, 2014, 2018 muri Singapore, 2019, 2015 muri British Grand Prix, 2017, ndetse na 2020 Turkish Grand Prix yatwaye kuri uyu munsi.


Â
The post Lewis Hamilton yegukanye Turkish Grand Prix ahita aca agahigo appeared first on Kigalinews24.
Source : https://kigalinews24.com/2020/11/16/lewis-hamilton-yegukanye-turkish-grand-prix-ahita-aca-agahigo/