
Nyuma y'umunsi umwe, Minisiteri y'Uburezi ishyize hanze ingengabihe amashuri abanza n'ayisumbuye azagenderaho nasubukura amasomo, kuri ubu yamaze no gusobanura uburyo amafaranga y'ishuri azatangwa, hashingiwe ku kuba umunyeshuri yaratashye yarishyuye igihembwe cya mbere cyangwa niba yari agifite umwenda.