Jules Sentore yibukije abantu gukomera ku bucuti nyabwo mu ndirimbo nshya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi ndirimbo yasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ukwakira 2020, itunganyijwe mu buryo bw'amajwi yatunganyijwe na Madebeat ndetse n'amashusho yakozwe na Bob Chris Raheem .

Muri iyi ndirimbo, Jules Sentore yagaragaje uburyo ubushuti bubagarirwa kandi bukarindwa.

Yavuze ko mu muco nyarwanda kimwe mu byifashishwaga mu gukomeza ubushuti ari Intango yari ifite umumaro ukomeye mu muryango nyarwanda.

Uyu muhanzi kandi yumvikanisha uburyo Intango yabagariraga urukundo mu miryango y'abanyarwanda.

Reba hano indirimbo nshya ya Jules Sentore

Maombi Rugira Patrick ureberera inyungu z'uyu muhanzi yavuze ko nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo bise 'Intango' bateganya gukurikizaho iyitwa Mama.

Mu kiganiro na UKWEZI, yagize ati 'Abakunzi n'abafana ba Jules Sentore turabashimira cyane tubasaba gukomeza kudushyigikira no gukomeza kutwereka urukundo natwe tubizeza ko nta gusubira inyuma ibyiza byinshi bigiye kubageraho.'

Yakomeje agira ati 'Ikindi kandi bo bashonje bahishiwe kuko dufite imishinga myinshi cyane irimo gukora indirimbo nshya n'ibindi bikorwa bazamenyeshwa mu minsi iri imbere ariko ku bijyanye n'indirimbo nababwira ko mu kwezi gutaha turakurikizaho iyitwa Mama.'

Jules Sentore ni umwe mu bahanzi bafite igikundiro mu muziki Nyarwanda by'umwihariko yigarurira imitima ya benshi kubera uburyo aririmba ibihangano byiganjemo umudiho wa Kinyarwanda udakunzwe kwisukirwa n'abo mu kiragano cye.

Uyu muhanzi amaze gushyira hanze album ebyiri zirimo iya mbere yitwaga 'Muraho neza !', iya kabiri yitwa 'Indashyikirwa ndetse akaba ari gutegura iya gatatu n'iya kane ateganya kumurikira rimwe.

Reba hano indirimbo nshya ya Jules Sentore



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Jules-Sentore-yibukije-abantu-gukomera-ku-bucuti-nyabwo-mu-ndirimbo-nshya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)