Akarere ka Nyaruguru kahize utundi mu kwesa imihigo y'umwaka wa 2019-2020 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Umuyobozi w
Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Francois Habitegeko

Byatangarijwe mu muhango wo gusinya imihigo y'umwaka wa 2020-2021, wabereye mu Karere ka Nyagatare, ukitabirwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Mbere y'uko hatangazwa uko inzego zitandukanye zarushanyijwe mu kwesa imihigo y'umwaka ushize, Minisitiri w'Intebe Dr. Edourd Ngirente yabanje kugaragaza inshamake y'uburyo izo nzego zesheje imihigo, agaragaza ibikorwa byagiye bigerwa n'ibipimo byagiye byeswaho.

Reba uko uturere twakurikiranye:

1. Nyaruguru

2. Huye

3. Rwamagana

4. Gisagara

5. Nyanza

6. Nyamasheke

7. Ngoma

8. Kicukiro

9. Gasabo

10. Kirehe

11. Kayonza

12. Kamonyi

13. Nyagatare

14. Gicumbi

15. Bugesera

16. Gatsibo

17. Ruhango

18. Rubavu

19. Burera

20. Nyamagabe

21. Rutsiro

22. Nyarugenge

23. Rurlindo

24. Ngororero

25. Muhanga

26. Gakenke

27. Musanze

28. Nyabihu

29. Karongi

30. Rusizi

Ku rwego rw'Intara n'Umujyi wa Kigali, Minisitiri w'Intebe yavuze ko zihabwa amanota hakurikijwe uturere tuzigize, bityo , Intara y'Uburasiurazuba ikaba ari yo yaje ku isonga, ikurikirwa n'Intara y'Amajyepfo, hakurikiraho Umujyi wa Kigali, Intara y'Amajyaruguru, haheruka Intara y'Uburengerazuba.

Mu buyobozi bwite bwa Leta (Central Governement), Minisitiri w'Intebe yavuze ko inkingi y'iterambere ry'ubukungu ari yo yaje ku isonga, n'amanota 71.9%, imiyoborere myiza n'ubutabera, igira 69.1%, naho iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage rigira 56.3%.

Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente yavuze ko hari ibyari biteganyijwe gukorwa ariko bikaza gukomwa mu nkokora n'icyorezo cya Covid-19.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/akarere-ka-nyaruguru-kahize-utundi-mu-kwesa-imihigo-y-umwaka-wa-2019-2020
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)