Yari umukobwa ukunda gushamadukira ibyo abonye byose, twari tumaze igihe murukundo ariko ntaziko yansiga mu buryo buteye agahinda nk’ukuntu yanyihenuyeho kubera undi musore yari abonye, ikibabaje ariko kuruta byose nuko nawa musore wundi yari asanze yahise yishakira umugore uba muri Amerika , najye yangarukira agasanga nariboneye undi.
Iyi n’inkuru y’umukobwa witwa Aisha twakundanye akanyanga agasanga abandi nawe bakamwanga yagaruka agasanga niboneye undi , hashize imyaka 10 yose Aisha atarashaka kandi imyaka iri kumufata, mugihe njye ubu nubatse mfite umugore n’abana 2 nabyaranye nuwo namusimbuje.
Ubu Aisha afite imyaka 37 y’amavuko , twari tubanye neza cyera ndetse twari tunakundanye igihe kirenga umwaka , numvaga ariwe uzambera umugore w’isezerano, gusa byose byapfuye ubwo yanyihenuragaho ambwirako ngo ntakintu nkisobanuye imbere ye ngo kuko yabonye umusore unduta , undusha ubwiza ndetse n’amafaranga , mbese Aisha yambwiye byinshi anyihenuraho kugeza naho ambwiyeko ndi Imbwa, Ibintu yankoze ni bibi cyane kuko ‘Muminsi nibazaga icyatumye Aisha ankatira kuriya , ari kuwa gatandatu ndi kukazi ahantu ncururiza imyenda hariya mumujyi nagiye kubona mbona imodoka iraparitse havamo Aisha nundi musore basomana , baje kugurira imyenda mw’iduka ryanjye, mbona Aisha andebana agasuzuguro mpita nisohokera nsigamo umukozi muburyo bwo kwirinda umujinya.’
Igiteye agahinda kandi ! n’ukuntu nyuma yiminsi micye wamusore yahise yigira gutura muri Amerika , nanjye nariboneye undi mukunzi nkabona ashaka kuntakira nanjye nkamyima agaciro , none ubu agize imyaka 37 y’amavuko yose Aisha ntamugabo , mbese yabuze byose nk’ingata imennye!!!
The post Yansize kubera abandi none nabo baramusize kubw’abandi / Uburyo umukobwa twakundanaga yabuze byose nk’ingata imennye. first appeared on INGINGO.COM / Rwanda News & Story.
source https://ingingo.com/yansize-kubera-abandi-none-nabo-baramusize-kubwabandi-uburyo-umukobwa-twakundanaga-yabuze-byose-nkingata-imennye/inkuru-zurukundo/3075/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=yansize-kubera-abandi-none-nabo-baramusize-kubwabandi-uburyo-umukobwa-twakundanaga-yabuze-byose-nkingata-imennye