Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yavuze ko leta itayobewe akamaro k'imikino n'imyadagaduro ariko na none igihe Isi irimo bisaba abantu kugira byinshi bigomwa bitewe na COVID-19 cyane koyica.
Ku gicamunsi cy'ejo hashize ku Cyumweru, Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro n'ikigo cy'igihugu cy'itangazamakuru ‘RBA', ni ikiganiro kibanze ku ngingo zitandukanye, umutekano, icyorezo…
Mu Rwanda bitewe n'icyorezo cya COVID-19, ibikorwa by'imikino n'imyidagaduro birafunze mu rwego rwo kugabanya ikwirakwira ry'iki cyorezo, ubwo yari abajijwe n'umunyamakuru niba hari icyizere yaha urubyiruko ko bizafungurwa vuba, cyane ko n'abagerageje kwidagadura iyo bafashwe babihanirwa, yavuze ko mbere na mbere bagomba kubanza kumva uburemere bw'iki cyorezo.
Yagize ati“ Nk'abo uvuga barara muri stade, ntabwo bararamo kuko hari ushaka kugira ngo bababare cyangwa baryozwe ko bahoze bidagadura, ahubwo ni ukwibutsa uwo muntu ngo n'ubwo wirengagije aya masaha yashyizweho buriya iyo utabikurikije n'undi ntabikurikize, mwebwe ubwanyu murishyira mu bibazo.”
“Ntabwo dukwiye kuvuga COVID-19 nk'ikintu kiza kigahita, ubundi tumenyereye ko abantu barwara ibicurane umuntu akaremba ariko ejo akabyuka agasubira mu kazi, n'iyi n'ubwo hari aho byenda gusa ariko yo irica, tumaze kubona ko yica, kuvuga rero ngo tuyireke nk'aho ntagihari, umuntu yaba yica abantu.”
Yakomeje avuga ko nabo ubwabo bifuza ko urubyiruko rwidagadura cyane ko bagiye banakora ibishoboka byose kugira ngo rubone aho kwidagadurira henshi.
Ati“Utakwifuza ko bidagadura ni inde se? Ko na mbere hose kuba baridagaduraga ari uko hashyizweho uburyo bidagadura, buri munsi twakoraga ishoramari mu bintu bituma kwidagadura byoroha no mu byaro na he, ariko ubu icyorezo cyaraje kirabihagarika.”
Kuva muri Werurwe 2020 mu Rwanda hagaragaye umuntu wa mbere wanduye COVID-19, ibikorwa by'imikino n'imyidagaduro byahise bihagarara, gusa ubu bitewe n'uburyo hagenda hakazwa ingamba zo kwirinda, harimo gushakwa n'uburyo ibikorwa bimwe na bimwe nk'imikino nabyo byasubukurwa.
source http://isimbi.rw/siporo/article/utakwifuza-ko-bidagadura-ni-inde-se-perezida-kagame-avuga-ku-mikino-n-imyidagaduro