Ibi yabitangaje nyuma y'impaka zimaze iminsi zishingiye ku bahanzi bo mu Rwanda baririmba indirimbo zirimo amagambo benshi bavuga ko ari 'ibishegu' cyangwa zigamije guha ikuzo ubusambanyi.
Mu kiganiro yagiranye na Radio10, Bamporiki yavuze ko abahanzi bakora bene izo ndirimbo, hari byinshi bononera u Rwanda ariko nabo batiretse cyane ko usibye kuba babihanirwa n'amategeko ariko biyima n'amahirwe yo kuba hari ubufasha runaka bw'igihugu bahabwa
Yakomeje agira ati'Mbaye ndi umuhanzi nkaba mfite ibihangano byahanwa n'itegeko nabanza ngahanga ibyarikuraho kuko ribangamiye inyungu zanjye. Igihe usohora ibyo bihangano itegeko rihari uba wishyira mu bibazo.'
Yanakomoje ku mahirwe akomeye abahanzi bakomeje kwiyambura, ati'Turi kugana aho umuhanzi azajya akora igitaramo yabisabiye uburenganzira, abantu bakareba ibyo wahanze ugiye gutaramamo.'
.