Nyuma y'ibaruwa ya MINISPORTS yemera ifungurwa ry'imikino yose mu gihugu, FERWAFA yahise yandikira amakipe ayamenyesha ibyo agomba kuzuza kugira ngo yemererwe kuba yatangira imyitozo.
Iri tangazo risubukura imikino ryasohotse ku wa 28 Nzeri 2020, ryashyizweho umukono na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yandikiye amafederasiyo yose, yayamenyesheje ko hashingiwe ku ngamba amafederasiyo yagaragaje zizakurikizwa hirindwa icyorezo cya COVID-19 ubwo hazaba hasubukuwe imikino n'imyitozo, babwiwe ko imikino yose isubukuwe guhera uyu munsi ku wa 28 Nzeri 202o.
Yamenyesheje kandi ko buri federasiyo igomba gutegura ingengabihe y'amarushanwa n'imyitozo bakabanza bakayishyikiriza Minisiteri ya Siporo.
Yabibukije ko ingamba zo kwirinda icyorezo zigomba gukomeza ndetse n'aho bakorera imyitozo hakajya izo ngamba mu rwego rwo gukomeza kubunga bunga ubuzima bw'abakinnyi n'abandi bose bazaba bahari.
FERWAFA ikaba yaraye yandikiye amakipe iyamenyesha ibintu 4 bagomba kuba bujuje kugira ngo basabirwe kuba batangira imyitozo.
Ikintu cya mbere ni ukugaragaza ko ikipe yiteguye gupimisha abakinnyi n'abakozi byibuze mbere y'amasaa 72 mbere yo gutangira imyitozo.
Ingengabihe irambuye igaragaza amasaha ndetse n'ikibuga imyitozo izajya iberaho.
Urutonde rw'abakinnyi na Staff Technique bazajya bitabira imyitozo.
Kugaragaza uburyo amakipe azashyira mu bikorwa amabwiriza ya MINISPORTS ajyanye no gusubukura ibikorwa by'imikino by'umwihariko ibirebana n'umupira w'amaguru.
FERWAFA kandi yasabye amakipe kohereza inyandiko ya ny'iri kibuga aho imyitozo izajya ibera isaba Minisiteri ya Siporo ko ikibuga cye cyakongera kwakira imikino, akagaragaza amasaha kizajya gikoreshwa ndetse n'ingamba zizakoreshwa mu kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Aya makipe yasabwe gutanga izi nyandiko bitarenze ku wa 12 Ukwakira 2020 kugira ngo basabirwe gutangira imyitozo.