Karongi: Polisi yataye muri yombi Abantu 13 bacukura Amabuye y’Agaciro. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa mbere tariki ya 06 Nyakanga, mu Kagali ka Birambo mu murenge wa Gashari mu Karere ka Karongi, Polisi y’U Rwanda yataye muri yombi Abaturage 13 nyuma yo gusangwa mu Mugezi wa Mashyiga bari kuyungurura Amabuye y’Agaciro bacukuye mu buryo butemewe n’Amategeko.

Nkuko byatangajwe n’umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba CIP Bonaventure Karekezi, ngo aba baturage bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage basanzwe bababona baje muri ubwo bucukuzi.

Yagize ati” twari dufite amakuru ko Umugezi wa Mashyiga wangiritse, kandi ukangizwa n’itaka rituruka mu bucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro. Ku bufatanye n’uzindi nzego rero n’Abaturage, twagiye aho ibyo bikorwa bibera dufatira 13 mu cyuho bari kuyungurura Ayo bari bamaze gucukura.”

Yavuze kandi ko Aba bacukura aya mabuye babikora mu buryo butemewe n’amategeko, ndetse bakanayagurisha ku bacuruzi batemewe n’amategeko. Yibukije abaturage ko ubucukuzi bw’Amabuye y’agaciro bugira inzira bukorwamo zemewe n’Amategeko, ko bityo ushaka kubukora yakwegera inzego zibishinzwe zikamufasha.

Yasabye Abaturage kwirinda ibikorwa bitemewe n’Amategeko, kuko uzajya abifatirwamo azajya abihanirwa n’amategeko. Yabasabye kandi gukomeza kurwanya abantu nk’abo baza kwangiza ibidukikije. Yavuze ko Leta itazicara ngo irebere abo bantu.

Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.Abatawe muri yombi na polisi bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.

The post Karongi: Polisi yataye muri yombi Abantu 13 bacukura Amabuye y’Agaciro. appeared first on KASUKU MEDIA.



source https://kasukumedia.com/karongi-polisi-yataye-muri-yombi-abantu-13-bacukura-amabuye-yagaciro/
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)