Itsinda ry'abahanzi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas, ryatangaje ko ryatangiye urugendo rushya nyuma yo gutandukana na MIE ya Murindahabi Iréné, rihumuriza abakunzi baryo ko nta kibazo kiri hagati yabo n'uwari umujyanama wabo.
Mu butumwa banyujije kuri shene yabo ya YouTube kuri uyu wa Mbere, tariki ya 6 Nyakanga 2026, Vestine na Dorcas bashimiye abantu bose bakomeje kubasabira no kubashyigikira, bavuga ko Imana yakomeje kubaba hafi muri uru rugendo.
Bagize bati "Abantu mwadusengeye, Imana ikomeje kudushyigikira. Hari igihe umubyeyi akubyara, akakurera, hanyuma akagera aho akavuga ati 'reka ndebe ibyo uyu mwana agiye gukora'. Ni yo mpamvu njyewe na Dorcas tugiye gukora muturebe."
Aba bahanzi banashimiye MIE, bavuga ko yagize uruhare rukomeye mu rugendo rwabo rw'umuziki.
Bati "Turashimira MIE kuko Imana yabibanyujijemo kugira ngo mutubone. Bumviye Imana bazamura impano yadushyizemo kandi turabashimira. Abavuga ko tutakimeranye neza si byo rwose."
Aba bahanzi banatangaje ko bagiye gusohora indirimbo nshya yitwa "Itabaza", bavuga ko irimo ubutumwa bukomeye kandi bizeye ko izashimisha abakunzi babo ndetse banahishura ko bafunguye konti nshya ya Instagram yitwa "vestinenadorcas", basaba abakunzi babo gukomeza kubashyigikira no kubereka urukundo.
Vestine na Dorcas bamaze imyaka itanu bakorana na MIE nyuma yo gusinyana amasezerano, bakaba barasohoye indirimbo zakunzwe zirimo Yebo, Emmanuel, Iriba, Ihema, Umutaka n'izindi nyinshi.
Amakuru yo gutandukana kwabo na MIE yari amaze igihe avugwa, cyane cyane nyuma y'uko Ishimwe Vestine afashe icyemezo cyo kuguma muri Canada atabanje kubyumvikanaho na M. Iréné.
Source : http://isimbi.rw/vestine-na-dorcas-bavuze-ukuri-ku-itandukana-na-m-irene-iby-umwuka-mubi-uvugwa.html