Minisitiri Uwimana yabwiye abumva uburinganire nko kwihimura ku bagabo ko ari imyumvire ipfuye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabivuze ku wa 2 Nyakanga 2026, mu kiganiro yagiranye na RBA aho yagaragaje ko nyuma Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hakozwe byinshi ngo Abanyarwanda bose hatazongera kugira usigara inyuma.

Ati 'Nyuma ya Jenoside igihugu cyari gifite inshingano nyinshi kandi ziremereye, harimo kongera kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda, harimo kongera gusana igihugu cyari cyasenyutse, ariko cyane cyane harimo kongera kubaka umuryango no kubaka inzego z'ubuyobozi.'

Ati 'Hari byinshi rero byakozwe ahanini bigendeye ko nta muntu n'umwe ugomba gusigara inyuma. Politiki y'uburinganire ni bwo yatekerejweho. Habayeho kuvugurura amategeko kuko hari amategeko menshi byagaragaraga ko arimo kubogama, ayo mategeko yaravuguruwe hashyirwaho ingamba, hashyirwaho n'inzego zikurikirana ko ihame ry'uburinganire ryubahirizwa.'

U Rwanda ruri ku isonga mu kugira umubare munini w'abagore mu nzego z'ubuyobozi, aho mu Nteko Ishinga Amategeko barenga 63%, muri Guverinoma bakarenga 50%, mu gihe amategeko ateganya ko nibura 30% by'imyanya yose y'ubuyobozi igomba guhabwa abagore.

Ubushakashatsi bwakozwe na Access to Finance Rwanda (AFR) ku bufatanye na Banki Nkuru y'Igihugu (BNR) bwagaragaje ko abagore bari mu nama z'ubuyobozi z'ibigo by'imari mu Rwanda ari 39%, abari mu myanya y'ubuyobozi bukuru bakaba 39%, mu gihe abari muri komite nshingwabikorwa ari 35%.

Ni mu gihe ubushakashatsi bwa 'FinScope 2024' ku buringanire mu kugerwaho na serivisi z'Imari bwagaragaje ko mu Rwanda abagore bagera kuri 96% bagerwaho na serivisi z'imari, bavuye kuri 92% mu mwaka wa 2020.

Minisitiri Uwimana yagaragaje ko uburinganire atari kureba gusa ko umugore yahawe ijambo, ahubwo ari kureba ko buri Munyarwanda afite amahirwe yo kuba yatanga umusaruro, kandi umusaruro wabivuyemo ugaragara.

Ati 'Uyu munsi twishimira ko abagore bari mu nzego zifatirwamo ibyemezo kandi ntibirangirire gusa mu kuba mu nzego ahubwo n'umusaruro ukagaragara. Iyo turebye ukuntu imibare igenda izamuka ni icyizere igihugu kiba cyagiriye umugore ariko n'umusaruro aba yerekanye atanga. Kugirwa icyizere ni kimwe no kwerekana umusaruro ni ikindi.'

Yakomeje asobanura ko kandi abantu bumva uburinganire nko guteza imbere umugore bugasenya abagabo, cyangwa bakabubona nk'ikintu cyaje gusenya umuryango bibeshye ndetse ibyo bitekerezo bisenya bitubaka.

Ati 'Uburinganire hari abavuga ngo bwumviswe nabi, biba n'uburyo ko abagore bashaka kwihimura ku bagabo ariko ibyo navuga ko ari imyumvire idakwiye ari nayo mpamvu duhora dusobanurira abantu uburinganire n'ubwuzuzanye icyo ari cyo.'

Yagaragaje ko ahubwo ababashije kumva neza uburinganire n'ubwuzuzanye bo bamaze kubona inyungu zabyo zirimo gutera imbere kw'imiryango yabo.

Ati 'Hari ababyumvise, hari imiryango myinshi yumvise ubwuzuzanye icyo ari cyo aho umugore n'umugabo bashyira hamwe mu gufata ibyemezo bireba imiryango yabo, bagashyira hamwe mu kurera abana. Hari iriya mirimo idahamberwa turi gukangurira abagabo kuyifatanya n'abagore babo niba umugore atetse nawe ukaba woza umwana biriya ni ibintu bifasha urugo cyane.'

Yasabye abantu kumva ko igihugu kitatera imbere hari abasigajwe inyuma ntibahabwe amahirwe yo gukora, kwiteza imbere no gutanga umusanzu wabo ku gihugu.

Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana, yasabye abagore gukomeza kugaragaza umusaruro w'amahirwe bahawe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-uwimana-yabwiye-abumva-uburinganire-nko-kwihimura-ku-bagabo-ko-ari

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)