Yabuze nyina, se atangira kumusambanya - Inkuru iri muri filime nshya ya Kecapu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi wa filime Mukazayire Djalia uzwi nka Kecapu yashyize hanze filime nshya yise 'Inkuru Yanjye', igaragaza zimwe mu ngaruka z'ihohoterwa rikorerwa abana n'ibibazo bikomeye bamwe banyuramo mu miryango yabo ariko ntibivugwe muri sosiyete.

Iyi filime ivuga ku buzima bw'umwana w'umukobwa ubayeho mu muryango urimo amakimbirane n'ihohoterwa, aho ahura n'ibigeragezo bikomeye birimo guhozwa ku nkeke n'abo yagakwiye kubona nk'abamurinda.

Ni inkuru igaragaza ubuzima bubabaje abana bamwe banyuramo nyuma yo kubura ababyeyi ndetse n'uwo asigaranye akabura umusanzu wabo mu buzima bwa buri munsi.

Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Kecapu yavuze ko yahisemo gukora iyi filime agamije gutanga ubutumwa ku bibazo bikunze guhishwa cyangwa bikagirwa ibanga muri sosiyete nyarwanda no mu yindi miryango itandukanye.

Yagize ati "Hari abana benshi babaho bafite intimba n'ibikomere byo mu mutima ariko ntibabone uwo babibwira. Twifuje kugaragaza ubu buzima kugira ngo abantu barusheho kubyumva no gushaka ibisubizo."

Uyu mukinnyi yavuze ko imwe mu mpamvu zamuhaye imbaraga zo gukora iyi filime ari amateka y'ubuzima bwe bwite, kuko na we yakuze ahura n'ibikomere byo kubura umubyeyi akiri muto.

Kecapu yabuze umubyeyi afite imyaka irindwi y'amavuko, ibintu avuga ko byamusigiye amasomo menshi ku buzima ndetse bikamufasha kumva neza ububabare abana bamwe bahura na bwo.

Nubwo filime yubakiye ku nkuru y'uruhurirane rw'ibibazo bikomeye, ifite ubutumwa bwo gukomeza icyizere no gushishikariza abantu gutabara no gutega amatwi abana bahura n'ihohoterwa cyangwa ubuzima bubakomereye.

Filime 'Inkuru Yanjye' yamaze kujya kuri shene ya YouTube ya Kecapu TV Show.

Kecapu yasohoye filime nshya



Source : http://isimbi.rw/yabuze-nyina-se-atangira-kumusambanya-inkuru-iri-muri-filime-nshya-ya-kecapu.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)