Umukinnyi wa filime, Harerimana Isaac wamenyekanye nka Papa Iddy muri sinema, yahishuye ko atajya asiba mu mutwe ibihe byo gutangara gukomeye yagize umunsi Clapton Kibonke yinjira mu nzu yakodeshaga mu busore bwe agatungurwa no gusanga mu cyumba cye, Umulisa Yvette bari bamaze iminsi micye babana nk'umugore n'umugabo.
Papa Iddy nk'uko akina muri filime Umuturanyi yitwa, azwi mu mwuga wo gufata, gutunganya amashusho no gukina filime nka Papa Iddy yavuze ko ubushuti bwe na Clapton Kibonge bwashinze imizi guhera mu myaka yashize, ibi ari nabyo byamusunikiraga kwisanzura mu nzu yakodeshaga nta ruhushya kubera uyu mubano w'agati k'inkubirane bari bafitanye.
Mu kiganiro na ISIMBI, Papa Iddy ubarizwa muri kampani itunganya ikanakora filime yitwa 'Day makerd' ya Clapton Kibonge yavuze ko mu gitondo kimwe Kibonge yaje kumukomangira kugira ngo bajye gufata amashusho ya filime nk'umwuga wari usanzwe ubatunze hanyuma agatungurwa no kuhasanga Yvette kuri ubu bafitanye abana babiri. Yvette na we ni umukinnyi wa filime ndetse muri filime Umuturanyi akina yitwa Roza ari umugore wa Papa Iddy
Aho yagize ati 'Kibonge yakundaga kuza akambwira ngo tujye ku kazi bisanzwe, hanyuma umunsi umwe yakuyeho irido ryari ku cyumba cyanjye ahita abona uyu mugore wanjye kandi noneho urumva nari nanasohotse ndi gutunganya camera, ahita asohoka avuga ngo 'Papa Iddy yarongoye â¦' kandi koko nari narongoye.'
Uyu mugabo witegura gushyira hanze umushinga wa filime ye yavuze ko yashakanye na Yvette nawe usanzwe ari umukinnyi wa filime mu gihe yari mu gihe cy'ubukene budasanzwe aho yabaga mu nzu y'icyumba kimwe ararana na byinshi mu bikoresho by'isuku ndetse nta n'isafuriya yagiraga.
Ati 'Icyo gihe nabaga mu cyumba kimwe mfitemo matela, icupa rya gas, inkweto, imyenda ndetse hari n'igihe najyaga njya gutira mu baturanyi isafuriya nkasanga byaracyatetse ariko barasozaga bagahita bantiza.'
Yvette nawe yagaragaje ko impamvu zamukururiye gutangira urugo muri bene ubu buzima bwegera gusaba umunyu byaturutse ku buryo yakuzemo bigoranye kandi yifuzaga umuntu umukunda uko ari akanamuha amahoro.
Source : http://isimbi.rw/umunsi-clapton-kibonge-agwa-gitumo-papa-iddy-wari-warongoye-rwihishwa.html