Uyu muhanda warangije gusanwa mu 2000, warahawe kuzamara imyaka 20 ukoreshwa, bivuze ko hashize imyaka itanu wararengeje igihe cy'ubuzima bwawo.
Umuyobozi Mukuru wa RTDA, Imena Munyampenda ubwo yasobanuriraga Komisiyo ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y'Imari n'Umutungo by'Igihugu (PAC) ibibazo byagaragaye muri Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta y'umwaka warangiye muri Kamena 2025, yavuze ko kuba imirimo yo kubaka uyu muhanda yarakerewe imyaka irenga ibiri byatewe n'impinduka zabayemo zirimo n'izatewe n'umuterankunga uzafasha kuwubaka.
Munyampenda yagaragaje ko ubu isoko rigiye gutangwa ku buryo mu bihe biri imbere rwiyemezamirimo uzubaka uyu muhanda azaba yabonetse.
Ati 'Twarangije gukora inyigo, uzakora ubugenzuzi arahari, [â¦] isoko twarishyize hanze, rizafungurwa ku wa 11 Kanama, kugira ngo dutangire urugendo rwo kubaka umuhanda. Kuri ubu hari ibikorwa byo kuvugurura turi kugenda dukora.'
Perezida wa PAC, Depite Muhahwa yabajije niba umuhanda Kigali-Muhanga uzatangira kubakwa muri Kanama 2026.
Imena Munyampenda yasobanuye ko icyo gihe hazaba hafunguwe isoko ryo gupiganira kuwubaka.
Ati 'Ni bwo bazaba batanze ibiciro byabo, hanyuma muri Nzeri hazaba harangiye isuzuma ry'isoko, MINECOFIN iracyakomeza kudufasha, dushaka kubitangira muri Kanama tukabaha raporo, dukeneye ubufasha bwo kugira ngo tubasabe baduhe igisubizo vuba hanyuma muri Nzeri tube dufite ushyira mu bikorwa umushinga kugira ngo dutangire akazi.'
Mu 2023 ni bwo Inteko Rusange y'Umutwe w'Abatepite yatoye umushinga w'Itegeko ryemeza amasezerano y'inguzanyo ya 120.471.000$, Leta y'u Rwanda yagiranye na Banki ya Koreya y'Ubucuruzi bw'Ibisohoka n'Ibyinjira mu Gihugu, azifashishwa mu kwagura no gusana no gusana muhanda Kigali-Muhanga.
Umuhanda Kigali-Muhanga ufite igice kizagurwa kikagira inzira enye kireshya na kilometero 12,2.
Umuhanda ugizwe n'ibice bine uzaturuka Nyabugogo ugere Bishenyi, ahasigaye hakomeze kuba ibice bibiri.
Nugera ku Kivumu muri Muhanga gukomeza no mu Cyakabiri ugakomereza mu Mujyi wa Muhanga kugera ku bitaro bya Kabgayi na ho hazaba hari inzira enye.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuhanda-kigali-muhanga-ugiye-gutangira-kubakwa