Uko Tanzania na Uganda zanze gukina n'Amavubi i Kigali #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Stephen Constantine yavuze ko bagerageje kwegera ibihugu nka Tanzania na Uganda ngo bakinire i Kigali imikino ya gicuti bikanga.

Ni nyuma y'uko Ubuyobozi bw'Umupira w'Amaguru muri Maroc bumenyesheje FERWAFA ko kubera impamvu z'umutekano imikino ibiri Amavubi yagombaga gukinira mu Mujyi wa Marrakech bakina na Comoros tariki ya 6 Kamena na Tanzania tariki ya 9 Kamena itakibaye.

Aha u Rwanda rwahise rushaka ibisubizo ari nabwo rwasabaga Tanzania na Uganda nazo zari muri uyu Mujyi ko zaza bagakinira i Kigali ariko ntibyakunda nk'uko umutoza Stephen Constantine yabisobanuye.

Ati "Twagerageje gutegura imikino i Kigali, twegereye Tanzania, Uganda tuzisaba kuza. Uganda yavuze ko hari ibibazo bafite, Tanzania igiye kurekura abakinnyi ngo basubire mu makipe yabo."

Yakomeje avuga ko basanze amahitamo ari ukaguruka kwitoreza i Kigali ariko asanga ntacyo byabafasha.

Ati "Amahitamo kwari ugusubira i Kigali tukitoza twenyine ariko dusanga kujya mu Misiri kwitorezayo biruta kutagira icyo ukora, ari byiza kuruta uko twajya mu rugo ntitugire icyo dukora."

Impamvu bahisemo kujya mu Misiri, yavuze ko ari uko ari mu nzira igaruka i Kigali kandi banahafite ubufasha.

Ati "Ntekereza ko i Cairo ari mu nzira isubira mu Rwanda kuri twe. Dufite amahitamo yo kwitoreza hariya kandi hariya dufite abadufasha. "

Yizeye ko bazahabona umukino wa gicuti, ngo ubaye ari mpuzamahanga byaba ari byiza ariko na none ngo abaye ari ikipe isanzwe nabyo ntacyo bitwaye.

Mu gitondo cyo kuri uyu Kane tariki ya 4 Kamena 2026 nibwo Amavubi yahagurutse Marrakech yerekeza mu Misiri gukorerayo umwiherero uzasozwa tariki ya 11 Kamena 2026.

Amavubi agiye gukorera umwiherero mu Misiri



Source : http://isimbi.rw/uko-tanzania-na-uganda-zanze-gukina-n-amavubi-i-kigali.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)