Umukinnyi wa filime nyarwanda, Rugaba yatangaje ko urugendo rwe rwo gucana ukubiri no gufata ku gasembuye mu buzima bwe rwatangiye umunsi yisanze yagiye gusengera mu idini rya ADEPR yanasinze mu buryo bukomeye.
Rugaba Emmanuel wamamaye nka Rugaba, umwe mu bakinnyi bakunzwe cyane muri filime y'uruhererekane ya 'Papa Sava', yahishuye ko inkovu z'ingaruka zo kubatwa n'inzoga mu buzima bwe bwo kuva mu bwana kugeza ku kwisanga yabuze ibitotsi mu gihe atigeze afata ku icupa ry'inzoga ndetse ibi byajyanaga no gukuza indi myitwarire idakwiye muri sosiyete.
Mu kiganiro na ISIMBI, Rugaba yavuze ko umunsi yisanze mu rusengero yasinze ubwo yari yatumiwe n'inshuti ye yitwaga kuza kumubera umushyitsi ariko bigahurirana nuko n'ubundi yari yafashe ku nzoga akanga kwica gahunda akagenda yasinze, ari nawo munsi Imana yamuziye mu buzima ahita acika ku nzoga.
Ati 'Njyewe nta muntu wigeze umbwiriza ahubwo n'umukobwa w'inshuti yanjye witwa Nathalie wantumiye ngo tujyane gusenga njyenda nanasinze mu buryo bukomeye, tujya muri ADEPR tugezeyo nuko Imana yamfashe imbuza inzoga.'
Uyu wakinnye muri filime zitandukanye zirimo 'Inkomoko', aho akinana n'abarimo Madederi, yakomeje kugaragaza ko nyuma yo gusoza iryo teraniro yahise atangira kumva ikintu kinjiye mu mubiri we cyatumaga yumva ko kongera kunywa inzoga bidakwiye nubwo mbere yari abyemerewe bijyanye n'imyimerere y'aho yakuriye.
Ati 'Kuva uwo munsi nahise numva muri njyewe ikintu cyinyinjiyemo noneho ntangira kumva nanze inzoga kandi mbere nari mbyemerewe ,mu idini ry'iwacu twanywaga inzoga mu birori bitandukanye twateguraga ,nkura ninywera kuri byeri ariko nyuma y'uwo munsi byarahindutse.'
Uyu mugabo usanzwe unamenyerewe mu kuyobora ibirori by'ubukwe kandi aherutse guhishura ko ari gutegura iherezo ry'urugendo rwe muri sinema, ibintu bishobora gutungura benshi bamumenyereye muri uru ruganda.
Source : http://isimbi.rw/uko-rugaba-yatahanye-indaya-agahura-na-nyina-yagiye-gusengera-muri-adepr.html