Umuhanzikazi Ariel Wayz yavuze ko indirimbo ye yise 'Your Love' yayanditse ashingiye ku bihe bikomeye yanyuzemo ubwo yari mu rukundo rwamubabazaga ariko akumva atabasha kuruvamo.
Uyu muhanzikazi yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yasobanuye ko iyi ndirimbo yaturutse ku nkuru y'ubuzima bwe bwite, mu gihe yari ari mu rukundo rwa mbere rwari rwarafashe indi ntera ariko rukamubera umutwaro.
Yavuze ko icyo gihe yari mu rukundo ruzwi nka 'toxic relationship', aho umuntu aba ari kumubabaza mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ariko agakomeza kumukunda kugeza aho yumva kumureka bidashoboka.
Ariel Wayz yavuze ko umunsi umwe yisanze mu rugo arimo kurira kubera ibibazo byari bimaze kuba byinshi muri urwo rukundo, maze afata gitari atangira kwandika amagambo yashakaga kubwira uwo bari kumwe.
Yagize ati 'Ndabyibuka nari ndi mu rugo ndi kurira, hanyuma mfata guitar nshaka kwandika indirimbo yo kumubwiza ukuri, birangira niyandikiye za 'ndagukunda, ndakwanga, nanga uburyo ngukunda, ku bw'urukundo rwawe nzakora buri kimwe cyose.''
Ariel Wayz yavuze ko muri icyo gihe yumvaga yiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo urwo rukundo rukomeze, nubwo rwari rumaze kumugiraho ingaruka zitari nziza.
Icyakora, nyuma yaje gusobanukirwa ko akwiriye kubaho mu rukundo rumuha amahoro n'ibyishimo kurusha gukomeza kwihanganira ibimubabaza, ari na bwo bafashe umwanzuro wo gutandukana.
Indirimbo Your Love yasohotse ku wa 10 Ukuboza 2021. Ni imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane muri muzika ya Ariel Wayz, aho kugeza ubu imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 420 ku rubuga rwa YouTube.
Source : http://isimbi.rw/uko-kubabazwa-mu-rukundo-byaviriyemo-ariel-wayz-indirimbo-yakunzwe-bidasanzwe.html