Bigirwamo uruhare n'inzira nshya abaturage ba Nyaruguru bayobotse yo kuzamura ingano y'ubuso buhingwaho icyayi hagamijwe kuzamura umusururo gitanga.
Bikorwa binyuze mu nguzanyo zitagira inyungu zihabwa abahinzi cyane cyane ab'amasambu atarengeje hegitari imwe.
Ubu buhinzi abaturage b'i Nyaruguru babufashwamo n'umushinga SCON (Services Company Outgrowers Nyaruguru) , ubafasha kubona igishoro cyo guhingisha, ingemwe nziza z'icyayi cyo gutera ndetse n'ubujyanama mu buhinzi bw'icyayi.
Uyu mushinga wa SCON watangijwe ku bufatanye bwa Leta y'u Rwanda n'Umuryango The Wood Foundation, ugamije gufasha abaturage bafite ubutaka buto kwinjira mu buhinzi bw'icyayi no kububyaza umusaruro, binyuze mu nguzanyo zitagira inyungu.
Umuyobozi wa SCON mu Karere ka Nyaruguru, Hategekimana Vincent, yavuze ko kuva uyu mushinga watangira mu 2017, intego nyamukuru yari ugufasha abaturage bafite ubutaka butarenga hegitari imwe kubasha guhinga icyayi no kubona inyungu zituruka ku buhinzi bwacyo.
Yagize ati 'Twatangiye duha abaturage inguzanyo y'ibihumbi 900 Frw itagira inyungu, ubu tugeze kuri miliyoni 1 Frw. Iyo nguzanyo ibafasha gutegura umurima, kubona ingemwe z'icyayi zitanga umusaruro vuba ndetse n'ifumbire ku giciro cyiza, bityo bakinjira mu buhinzi, bakazatangira kwishyura make make basaruye.'
Hategekimana yavuze ko SCON ifite intego yo gufasha abaturage guhinga icyayi kuri hegitari 6400 bizakorwa n'imiryango ibihumbi 12 mu myaka 10 na 15. Kugeza ubu hamaze guterwa hegitari 2741 zifitwe n'imiryango 3697.
Yagaragaje ko umusaruro watangiye kwiyongera ku buryo mu mwaka umwe gusa hasaruwe toni 4500 z'amababi y'icyayi, zinjirije abahinzi bashya bakorana na SCON arenga miliyari 1.9 Frw.
Ndagijimana Jean Marie Vianney w'imyaka 35 wo mu Murenge wa Mata, yavuze ko yigeze kugera aho atekereza kugurisha ubutaka bwe kubera ubukene abona nta n'ikibweraho, ariko kuva mu 2021 atangiye yo gufashwa gutera icyayi kuri hegitari 1,37, ubu yabaye umukoresha nawe.
Ati 'Ubu mfite amatungo, abana bariga kandi natanze n'akazi, nkoresha abakozi barenga 10 buri munsi. Icyayi cyampaye icyizere cy'ubuzima bw'ejo hazaza.'
Mukamisha Domitille wo mu Murenge wa Kibeho na we yavuze ko mbere yari afite agashyamba kamwinjirizaga atarenga ibihumbi 10 Frw mu myaka itanu, ariko ubu icyayi yahahihinze akibonamo ya mafaranga y'ishyamba mu cyumweru kimwe.
Ati 'Ubu nkoresha abakozi 15 mu gusarura n'abandi 20 mu kubagara. Ubuzima bwarahindutse rwose kubera guhinga icyayi.'
Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru Wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Gashema Janvier, yabwiye IGIHE ko ubuhinzi bw'icyayi bumaze gufata igice gikomeye cy'ubukungu bw'akarere kabo.
Yashingiye nganda enye z'icyayi zimaze kuhubakwa ndetse n'ubuso bwa hegitari 9362 buhinzeho iki gihingwa, mu gihe hari gahunda ko buri mwaka hongerwaho nibura hegitari 500 z'icyayi gishya.
Ati 'Kuva mu 2018 tumaze gutera hegitari 3500 nshya z'icyayi. Muri zo izisaga 2700 ni iz'abaturage ubwabo, izindi zirenga 700 ni iz'inganda. Ibi byose bigamije kongera umusaruro no guhanga imirimo, kandi koko ni byo kuko byazamuye ubukungu muri rusange n'ubushobozi bw'abaturage bwo guhaha.'
Yavuze ko abaturage basaga 9800 bafite akazi gahoraho gakomoka ku cyayi binyuze mu kukibagara, kugisarura no gukora mu nganda ubwazo, kandi hari gahunda yo gukomeza kuzamura iyi mibare y'ubuhinge bw'icyayi kuri hegitari 12.000 mu bihe biri imbere.
Imibare y'Akarere ka Nyaruguru igaragaza ko mu mwaka umwe gusa wa 2025/2026, icyayi cyinjije mu mifuka y'abahinzi arenga miliyari 13 Frw.